Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Ankara, umurwa mukuru wa Turukiya na Ambasaderi William Nkurunziza wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera na Yilmaz Akçil, Perezida w’iryo shuri ryigisha rikanahugura abanyamategeko.
Ibi bihugu byiyemeje ubufatanye mu guteza imbere umwuga w’abanyamategeko, guhugura abanyamategeko no kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku bw’inyungu z’ibihugu byombi.
Akçil yashimangiye ko ishuri ayoboye ryiteguye gufasha Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda mu kongerera ubumenyi abacamanza n’abashinjacyaha.
Amaze gusinya ayo masezerano, Ambasaderi Nkurunziza yashimye Perezida w’ishuri Akçil washyize ingufu mu bufatanye n’ubucuti n’u Rwanda, avuga ko yiteze kubona ibikubiye muri ayo masezerano bishyirwa mu bikorwa ubutabera bw’u Rwanda bukabyungukiramo.
Amb. Nkurunziza yasabye ishuri rikuru ry’abanyamategeko rya Turukiya gushishikazwa no kwigira ku bisubizo u Rwanda rwahanze mu gukemura amakimbirane no gutanga ubutabera.
Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya ivuga ko ayo masezerano agena ishyirwaho ry’amahugurwa yihariye no guha abigisha amategeko umwanya wo kwimenyereza mu myanya y’ubutabera muri buri gihugu.
Impuguke mu mategeko kandi zizahabwa amahirwe yo gutanga amasomo muri Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda no mu Ishuri rikuru ry’Abanyamategeko rya Turukiya. Ibi bihugu bizasangira ibitabo n’inyandiko zibumbatiye ubumenyi, uburezi n’uburyo bwo kwigisha ibijyanye n’amategeko.
Amasezerano yasinywe azanafasha abakozi bo mu nzego z’ubutabera z’u Rwanda no muri iryo shuri rikuru gusangira ubunararibonye ndetse n’amahirwe yo guhabwa amasomo mpuzamahanga nk’iry’Amategeko y’Uburenganzira bwa Muntu.
Ishuri rikuru ry’Ubutabera rya Turukiya ryigisha abanyamategeko babarirwa mu bihumbi bo muri Turukiya, rikanatanga amasomo y’igihe gito yagenewe abacamanza n’abashinjacyaha bo hirya no hino ku Isi.
Ikipe ya tekiniki ya Minisiteri y’Ubutabera itegerejwe muri Turukiya mu minsi iri imbere, aho izanonosora uburyo abanyamategeko bo mu Rwanda bahabwa amahugurwa hashingiwe kuri ayo masezerano.



















TANGA IGITEKEREZO