00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINICOM yisubije ubutaka butanu mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2026 saa 07:45
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana, yahisubije ibibanza bitanu kubera abashoramari bananiwe kwishyura ubutaka bari baguze.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Tuyishimire Chantal yabibwiye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo (PAC) ku wa 26 Kamena, ubwo yabazwaga ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Mu bibazo byagarutsweho harimo iby’abashoramari bananiwe kwishyura imyenda ku bibanza baguze mu byanya byahariwe inganda, harimo n’ibimaze imyaka 15.

Tuyishimire yasobanuye ko abashoramari iyo baguze ubutaka bahita bishyura 30% by’ikiguzi cyose bakaba bemerewe gutangira kubaka, asigaye bakazayishyura mu myaka itanu.

Ati “Twagiye tugira imbogamizi mu masezerano twumvikanye n’abashoramari aho hari abataragiye bubahiriza amasezerano twagiranye.”

Yasobanuye ko ubwo abadepite bagize PAC bajyaga gusura MINICOM basanze abafite ibibanza mu byanya by’inganda bafite imyenda ingana na miliyoni 227 Frw, ariko kuri ubu bamaze kwishyuza miliyoni 105 Frw.

Ati “Mu gihe umushoramari adashobora kwishyura umwenda wose ntabwo bemererwa kuba babona ubutaka bwitwa ubwabo. Tuba tukibufiteho ububasha ku buryo iyo bibaye ngombwa dutangira gusubirana ubutaka. Dukurikiza amategeko tuba twarumvikanye mu gihe atabashije kwishyura tukaba twasubirana ubutaka.”

Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yagaragaje impungenge ko umuntu wahawe ubutaka akabwubakaho yishyuye 30% nyuma bikamunanira kwishyura, yibaza niba ubutaka buramutse busubiye mu maboko ya Leta ibikorwa yubatseho biba ibya Leta.

Tuyishimire yavuze ko iyo bibaye hakurikizwa Amategeko.

Ati “Turi kugenda tuganira n’abashoramari, igihe ananiwe burundu twamaze kumumenyesha gatatu ubutaka turabwisubiza. Navuga ko uyu munsi tumaze kwisubiza ubutaka butanu mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kandi n’abandi dufite ikipe iri kugenda izenguruka mu byanya by’inganda byose ku buryo nyuma tuzicara turebe mu bandi tutari dufiteho amakuru bihagaze bite?”

Mu Rwanda hari ibyanya by’inganda 11 ndetse u Rwanda rubihanze amaso ngo bizarufashe muri gahunda ya Guverinoma iteganya ko ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri mu gaciro rikava kuri miliyari 2,2$ bingana na 15,9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, rikagera kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5% mu 2029.

RDB igaragaza ko ibyanya by’inganda icunga ari ishoramari rimaze kuzamura ubukungu bw’Igihugu aho icya Bugesera n’icya Kigali bikoreramo inganda zirenga 230 ndetse abashoramari b’Abanyarwanda bagize ijanisha rya 53% mu gihe abandi 47% ari abanyamahanga.

Inganda zikorera mu cyanya cya Kigali zimaze guha akazi abarenga ibihumbi 20, mu gihe mu cyanya cy’inganda cya Bugesera kigikatangira habaruwe ishoramari ryemejwe ringana miliyoni 100 z’Amadolari.

MINICOM yitabye PAC yisobanura ku makosa yagaragaye mu bikorwa bitandukanye ishinzwe
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Tuyishimire Chantal yavuze ko bamaze kwisubiza ubutaka butanu i Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages