00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minicom yatangiye gusobanura amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye agamije koroshya ubucuruzi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 November 2017 saa 04:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye gusobanurira abacuruzi bashora ibicuruzwa hanze n’ababyinjiza mu Rwanda, amasezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi yashyizweho, agamijwe kubafasha kugabanya igihe bakoresha n’ikiguzi bibatwara kugira ngo urwego rw’ubucuruzi n’abarukoramo birusheho gutera imbere.

Ni mu mahugurwa yibanda ku kubumvisha neza inyungu abacuruzi bateganyirizwa n’ayo masezerano, zikubiye mu kugabanya igihe bamaraga mu nzira bageza ibicuruzwa ku isoko n’ingano y’amafaranga bakoreshaga kugira ngo bihagere.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa y’iminsi ibiri kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, Michel M. Sebera, yavuze ko aya mahugurwa abaye mu gihe u Rwanda rurajwe ishinga no gufasha abikorera kuborohereza ubucuruzi no gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga agamije koroshya ubucuruzi rwashyizeho umukono kuwa 2 Gashyantare 2017.

Yavuze ko aya masezerano azafasha abacuruzi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugabanya 14% by’ikiguzi batanga kugirango bageze ibicuruzwa ku isoko. Ati “Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ryitezweho kugabanya ingano y’ikiguzi abacuruzi batangaga kugirango bageze ibicuruzwa ku isoko ku kigero kirenze 14% ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere no hejuru ya 30% ku bihugu byateye imbere. Byitezwe kandi ko bizanagabanya igihe cyakoreshwaga babitumiza cyangwa babyohereza.”

Aya masezerano ateganya uburyo butandukanye bwo korohereza abacuruzi n’abashoramari mu kubona amakuru y’ubucuruzi aho ibihugu byayasinye bisabwa kugaragaza ibyo abacuruzi basabwa, gukemura mu mucyo ibibazo kuri za gasutamo, kwihutisha no koroshya imenyekanisha ry’ibicuruzwa ku mipaka n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe rifasha abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, Rukundo Théogene, yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja ari imbogamizi ikomeye ituma abacuruzi batanga ikiguzi kinini kugirango bageze ibicuruzwa mu Rwanda.

Ku bijyanye n’inyungu abacuruzi bafite muri aya masezerano yagize ati “Indi mbogamizi twavuga aya mahugurwa agamije kudufasha kuzamura, ni imyumvire y’abafatanyabikorwa mu gukora ubucuruzi. Yaba inzego za Leta cyangwa iz’abikorera tuba dukeneye kugira imyumvire imwe kugira ngo twese twumve ibintu kimwe, niba umucuruzi atumije ibintu aba akeneye kumenya uburyo akoresha kugira ngo bimugereho ku buryo bwihuse.”

Rukundo yavuze mu gihe habayeho gufatanye, Kontineri imwe ivuye muri Afurika y’Epfo iza mu Rwanda ishobora gutwara amadolari ibihumbi bitanu ariko iyo nta bufatanye buhari hagati y’ibihugu nk’uko biteganywa muri ayo masezerano bishobora kugera ku bihumbi bitandatu.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Michel M. Sebera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rifasha abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, Rukundo Theogene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages