Iyo nkunga yatanzwe ku wa 14 Gashyantare 2025, yahawe abafite imishinga yibanda ku nzego z’ubucuruzi n’inganda.
Imishinga yahembwe yari mu byiciro bitatu, birimo abafite imishinga ikizamuka cyangwa se bafite ibitekerezo byavamo imishinga, abafite ibigo bitandukanye, za koperative n’inganda nto.
Abo mu cyiciro cya mbere bahawe Amayero 300, icya kabiri bahabwa Amayero 5000 mu gihe abo mu cya gatatu bahawe Amayero 6000.
Imishinga yunganiwe ni 310 yo mu turere umunani turimo Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rustiro na Rubavu.
Ni mu marushanwa yari agamijwe guteza imbere ibijyanye no guhanga akazi, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, no kwimakaza umuco wo kwihangira imirimo.
Mu bahembwe harimo Ngango Jean de Dieu washinze ikigo cyitwa Inkesha Ltd gikora amandazi, ibisuguti, imigati, saucissons n’ibindi.
Ngango ufite ikigo gikorera mu Gatsata mu Karere ka Gasabo yahembwe mu cyiciro cya gatatu, ahabwa Amayero 6000.
Ati “Hari amasoko ntabashaga guhaza kuko igishoro cyari gike. Iyi inkunga igiye kumfasha kwagura ibikorwa. Ubusanzwe nshobora gukora ‘saucissons’ 5000. Nagemuraga mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba, ubu ngiye kujya no mu ntara zisigaye. Mu cyumweru nagemuraga kabiri, ariko ngiye kujya mbikora buri munsi.”
Mugenzi we witwa Niyonsenga Festus uyobora koperative y’abaganga b’amatungo yo mu Karere ka Nyamasheke, icuruza ibiryo by’amatungo na we yahawe 5000 by’Amayero.
Ati “Mu kwezi twacuruzaga toni umunani z’ibiryo by’amatungo. Turifuza gucuruza toni 15 mu kwezi. Tuzabigeraho kuko iyi nkunga izadufasha. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu butekereza cyane no ku bafite imishinga ikizamuka.”
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga muri MINICOM, Gakire Godfrey, yashimiye Enabel n’abandi bafatanyabikorwa yafatanyije na bo mu gushyiraho ayo marushanwa ashyigikira iyo mishinga.
Uyu muyobozi yibukije abafite imishinga kugana abajyanama mu bucuruzi baherereye muri buri murenge bakabafasha gukora imishinga bajyana muri banki kugira ngo babone inguzanyo zibafasha kwiteza imbere, asaba uturere gukomeza gukurikirana abahembwe kugira ngo imishinga yatsinze izashyirwe mu bikorwa.
Iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.
Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza biteza imbere ndetse bakanafasha n’abandi kubona akazi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!