Tariki 13 Ukwakira nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’isubukurwa ry’amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ni mu gihe Kaminuza hari hashize iminsi hatangajwe izemerewe gufungura, nyuma y’amezi arindwi abanyeshuri bari mu ngo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Biteganyijwe ko amashuri abanza n’ayisumbuye azatangira gufungura imiryango guhera tariki 2 Ugushyingo 2020.
Nubwo amashuri abanza yakomorewe, hari icyiciro cyayo kitagaragaye ku ngengabihe, ni ukuvuga abiga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, ndetse n’abiga mu mashuri y’incuke.
Mu kiganiro na IGIHE, Twagirayezu Gaspard yavuze ko ibyo byiciro nabyo bizafungurwa bitewe n’uko ibyafunguye mbere bizaba bimeze.
Ati “Twavuze ko amashuri azafungura mu byiciro, ntituravuga igihe ntakuka bazafungurira kuko bizaterwa n’uko bizaba byagenze kuri ibi byiciro byakomorewe.”
Nubwo amashuri agiye gufungura imiryango, hakomeje kwibazwa ku mashuri yigenga ashobora kugorwa n’ibyo asabwa mu kwirinda icyorezo, ngo atangirire rimwe n’andi.
Twagirayezu yavuze ko babizi ko hari amashuri yigenga ashobora guhura n’ibibazo, gusa ashimangira ko biteguye gufatanya kubishakira ibisubizo.
Yagize ati “Amashuri yigenga hari amwe afite ibibazo kuko hari ayari amaze igihe adakora kandi menshi amafaranga bayakura mu mafaranga y’ishuri. Nta kibazo cyihariye turagezwaho wenda ayananiwe, ntabwo turabyakira ariko turabizi, twababwiye ko abafite ibibazo byo kwitegura tuzajya dukorana rimwe kuri rimwe ngo bikemuke.”
Ntabwo twavuze ko abantu batazishyura igihembwe cya kabiri
Mineduc imaze iminsi itangaza ko abantu bari barishyuye igihembwe cya mbere, mu gihe amasomo azaba asubukuwe batazongera kwishyura amafaranga y’ishuri.
Byateye urujijo bamwe, bibaza uburyo amashuri azabasha kwita ku bana kugeza muri Mata umwaka utaha mu gihe bazaba batongeye kwishyura amafaranga y’ishuri.
Twagirayezu yavuze ko habayeho kwitiranya ibintu. Yavuze ko abari barishyuye igihembwe cya mbere batazongera kucyishyuzwa kuko bari baracyishyuye ndetse amafaranga yacyo akaba yarakoreshejwe ubwo bana bari bakiri ku mashuri.
Igihembwe kigiye gutangira ni icya kabiri, bivuze ko ari gishya ababyeyi bagomba kucyishyura kuko icyo bishyuriye mbere cyarangiye, keretse abishyuye umwaka wose.
Yagize ati “Icyo twavugaga, igihembwe cya mbere abacyishyuye yarakoreshejwe, nidusubira ku ishuri ababyeyi bazatangira kwishyura igihembwe cya kabiri n’icya gatatu, ariko ntabwo tuvuze ngo ntibazishyura.”
Kuri ubu imyiteguro irarimbanyije mu mashuri abanza n’ayisumbuye, amashuri yuzuza ibyo asabwa kugira ngo igihe kizagere byose biri ku murongo.
Mineduc yatangaje ko ibyumba by’amashuri byari bimaze igihe byubakwa ngo bizagabanye ubucucike n’ingendo ndende nabyo bigeze kure byubakwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!