MINEDUC yagaragaje ko amasomo azatangira muri Nzeri 2024 mu mwaka wa Karindwi cyangwa “Grade seven” bihwanye n’umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Umwana uzahabwa buruse azakomeza kuyihabwa kugeza arangije amasomo muri iryo shuri mu gihe cyose azaba yakomeje kugira amanota amwemerera kwimuka.
Iri shuri rizakira abana bafite inzozi zo kuba inzobere mu by’Ubwubatsi, Ubuganga cyangwa mu Bushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ntare Louisenlund School” ifite gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba akazajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho ya “Plus-STEM” iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho.
MINEDUC yagaragaje ko muri Nzeri 2024 abanyeshuri 240 bafite impano zidasanzwe mu masomo y’ Imibare, Ubumenyi n’ Ikoranabuhanga (STEM) bazaba batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bazahabwa amahirwe yo gupiganira umwanya wo kwiga muri “Ntare Louisenlund School” mu mwaka w’amashuri utaha.
Abanyeshuri bazaba batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bazanyura mu irushanwa ry’iminsi ibiri rizaba hagati y’amatariki 7-18 Nzeri 2024.
Muri iki cyiciro cya kabiri cy’irushanwa abanyeshuri bazitabira ibikorwa bizagaragaza niba koko bakwiye guhabwa buruse yo kwiga muri iri shuri, abatsinze bazahite bahabwa ubutumire bwo gutangira kwiga guhera tariki 23 Nzeri 2024.
Kugira ngo umunyeshuri yemererwe buruse yo kwiga muri iri shuri asabwa kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuba yarakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu Rwanda, kuba afite amanota meza mu bumenyi, imibare n’icyongereza no kuba yifuza gukomeza kwiga mu masomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubugenge n’imibare (STEM).
Ntare Louisenlund School ni ishuri ryakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.
Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.
Ku ikubitiro iki kigo kizatangirana n’abanyeshuri 160 barimo abahungu n’abakobwa bitandukanye na Ntare School ya Uganda yizemo abahungu gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!