Mu 2005, nibwo Mineduc yategetse ko umwaka w’amashuri wahoze utangira muri Nzeri, utangira muri Mutarama, hagamijwe guhuza ingengabihe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Bamwe mu banyeshuri n’abarezi babwiye RBA ko babangamirwa n’izuba ryo mu mpeshyi, bikagira ingaruka no ku musaruro w’abanyeshuri.
Umwe mu banyeshuri yagize ati “Kwiga mu zuba ni ikintu kitatwarohera kuko akenshi ubushyuhe bubangamira umuntu kandi iyo bigeze mu ma saa sita umuntu ntiyiga neza ngo afate” naho undi we avuga ati “Natwe twiga imibare, nyuma ya saa sita ubushyuhe wumva bukubangamiye, niyo ngaruka ikomeye numva bitugiraho muri aya mezi y’izuba. Byaba byiza ariyo abaye ikiruhuko.”
Umwe mu barimu we yavuze ko bituma abanyeshuri badatsinda neza. Ati “Ingaruka zirahari. Iyo ureba abanyeshuri bafite amasomo nyuma ya saa sita bagomba kugeza ku mugoroba, ayo masaha badakurikira neza izuba ari ryinshi cyane, umwarimu ananiwe ndetse no mu mashuri hashyushye cyane usanga bigira ingaruka ku mitsindire y’abana.”
Mugenzi we yaguze ati “Usanga hari ubushyuhe bukabije kuko nyine ari igihe cy’izuba. Ibyo birumvikana ko bica umwana intege ntiyige mu mutuzo nk’uko byakabaye mu gihe kitari icy’impeshyi. Icyo cyifuzo rero kibaye kiriho ubuyobozi bukaba bwanacyumva numva ntacyo byatwara habaye impinduka.”
Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yatangaje ko ibyo bitahinduka kuko habaye impinduka z’ibihe.
Yagize ati “Mu by’ukuri ingengabihe y’amashuri ni ikintu gikora ku buzima rusange bw’abanyarwanda. Si ikintu wakwicara ngo wumve ko wagihindura kuko hari uwabisabye ahereye ku mpinduka z’ikirere. Ubona ko n’isi, ikirere kigenda gihinduka n’ibihe bitandukanye ibyo twagiragamo imvura hari ubwo biba bigufi izuba rikaba ryinshi n’ingaruka zikaba ku isi yose. Ntabwo icyo cyagenderwaho abantu bavuga ngo kuko hariho izuba reka duhindure.”
Kugeza ubu, umwaka w’amashuri utangira muri Mutarama ugasozwa mu Ukwakira, aho mu mpeshyi abanyeshuri bo mu abanza n’ayisumbuye baba biga.



















TANGA IGITEKEREZO