Ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyari muri Komisiyo ishinzwe gukurirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, Mulindwa Samuel, yavuze ko ugereranyije amafaranga bazahabwa mu ngengo y’imari ya 2018-2019 n’ayo bakeneye, bidashobora kuzakemura ibibazo by’ubucucike.
Yavuze ko kugira icyo kibazo gikemuke byasaba miliyari 130 Frw mu gihe umwaka utaha bazahabwa miliyari 18 Frw gusa.
Yakomoje kuri iki kibazo nyuma y’aho abadepite bari babajije REB impamvu hari ibikoresho byari bigenewe za laboratwari zo mu mashuri yisumbuye anyuranye bitajyanweyo, abayobozi bayo basobanura ko habaye impamvu zihutirwa zatumye amafaranga y’ibikoresho yubakishijwe amashuri.
Mulindwa yasobanuriye abadepite ko ubucucike mu mashuri buteye inkeke, aho hari aho usanga icyumba cy’ishuri kimwe kirimo abanyeshuri 80 aho kuba nibura 45.
Yavuze ko ari ikintu giteye isoni kubona abana biga bameze batyo, aho mu by’ukuri baba bameze nk’abatiga.
Yagize ati “Mu myubakire twasabye miliyari nyinshi cyane kubera ko twifuza ko dukuramo kwiga igitondo n’ikigoroba (double shift). Turacyafite urugendo rurerure. Reka mbahe urugero, abanyeshuri uko bameze uyu munsi kugira ngo ubashyire ku rugero rw’abanyeshuri 45 mu ishuri rimwe, birasaba miliyari 130 Frw muri uyu mwaka, udashyizemo abarimu. Wabireba ugasanga uburezi si bwo mwihariko (priority) wonyine mu gihugu cyacu.”
Yunzemo ati “Uyu mwaka tugiye guhabwa n’amafaranga menshi ugereranyije n’abandi. Ubu zavuye kuri miliyari umunani wenda zigiye kuba 18. Iyo ugereranyije miliyari 18 Frw na miliyari 130 Frw, bivuze ko icyo kibazo cy’ubucucike gikomeza kuba gihari.”
Iyi minisiteri iherutse gukora igenzura mu mashuri yose isanga hari ikibazo cy’ubucucike bukabije ndetse n’intege nke; aho iherutse gutangaza ko yatangiye gukoresha intebe ibihumbi 17 zizatwara miliyoni 869.
Biteganyijwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019, hazubakwa ibyumba by’amashuri 1032 ndetse hakanakoreshwa intebe ibihumbi 23736.
Mineduc ivuga ko ubugenzuzi yakoze bwari bugamije kureba ibibazo bihari, kugira ngo bishakirwe umuti, ireme ry’uburezi ribashe gutera imbere kurushaho.

TANGA IGITEKEREZO