Byagarutsweho mu minsi ishize mu gikorwa cyo gushyikiriza 22 500 000 Frw yahawe ingo 180 zimaze amezi atatu zikora amahugurwa yo gukora imishinga iciriritse izabateza imbere mu karere ka Gicumbi.
Abahuguwe bavuga ko bamaze amezi atatu bigishwa uko bakora imishinga irimo ubuhinzi bw’imbuto, ubworozi bw’amatungo magufi, gutanga serivisi n’ibindi.
Iribanje Alphonse wahawe igishoro cyo kwiteza imbere mu karere ka Gicumbi, yavuze ko yahuguriwe korora inkoko ndetse ko igishoro yahawe kizamufasha gutunga umuryango we.
Ati “Twamenye gukorera mu itsinda, kumenya kureba amafaranga yasohotse n’ayo twinjije no kudasesagura kandi ni ibintu bizamfasha kuzamura iterambere ry’umuryango wanjye".
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imishinga y’Iterambere ry’Uturere (LODA) Nyinawagaga Claudine, yashimye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri iyi gahunda.
Yavuze ko gihugu habarurwa imiryango igera ku bihumbi 800 igomba gushyigikirwa ikava mu murongo w’’Ubukene, hakaba hamaze gufashwa imiryango isaga 300.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yakanguriye abahawe amahugurwa kuyabyaza umusaruro bagakora nta kujenjeka no kwirinda gusesagura igishoro bahawe bagaharanira.
Nibura 190 000 000frw niyo amaze gutangwa muri iyi gahunda mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Burera na Nyagatare .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!