00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni zirenga 480 Frw zashowe mu kubaka icyuzi kizafasha aborozi b’i Matimba

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 June 2026 saa 10:10
Yasuwe :

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba bari bamaze igihe kinini bahura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi y’inka zabo bigatuma zimwe zipfa, bari kubakirwa icyuzi gihangano kizuzura gitwaye miliyoni 486 Frw, kikazabafasha mu kongera umukamo no kurinda inka zabo umwuma.

Iki cyuzi gihangano kiri kubakwa mu Murenge wa Matimba kizafasha aborozi bo mu tugari twa Bwera na Byimana. Ni icyuzi kizaba gifite ubushobozi bwo kubika amazi ahoraho angana na meterokibe ibihumbi 28 kongeraho andi mazi menshi azanyuzwa mu miferege agenda agera mu nzuri.

Uretse iki cyuzi, hazanubakwa ibibumbiro muri utu tugari ku buryo inka zizajya zinyweramo amazi, bifashe aborozi kongera umukamo. Ibi bikorwaremezo byose biri kubakwa binyuze mu mushinga wa RDDP2 ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda.

Uyu mushinga wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Mutabazi James ni umworozi utuye mu Kagari ka Bwera mu Murenge wa Matimba. Yavuze ko amariba bakoreshaga buhirira inka ari ayubatswe mu 1997 akaba yari yarashaje ku buryo amazi yakamaga bakajya kuvomerera inka ku Akagera

Ati “Mu mpeshyi umukamo uragabanyuka cyane kuko inka zikora urugendo zijya ku Kiyaga cy’Akagera ntizinywe inshuro ebyiri bigatuma ugabanyuka. Inka yakamwaga litiro umunani mu mpeshyi ziba zikamwa litiro nk’eshatu, izindi zigapfa kubera isazi y’inkurikizi iba ku Kiyaga cy’Akagera, ubu rero twizeye ko iki cyuzi nicyuzura kizadufasha cyane.’’

Kimenyi Aimable wororera mu Kagari ka Bwera, yavuze ko gushora inka ku kiyaga cy’Akagera byabatezaga ibihombo birimo gupfusha inka zaribwaga n’isazi ya Tsetse ndetse n’izindi zicwaga n’umwuma. Yashimiye ubuyobozi bwabonye ikibazo bari bafite bukabatabara, abwizeza ko nibabona amazi nabo bazongera umukamo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ishami rya Nyagatare, Kayumba John, yavuze ko muri Nyagatare hari gukorwa ibyuzi bihangano bitatu bizafasha aborozi kubona amazi y’inka hafi.

Yasabye aborozi gushaka amahema afata amazi bakayashyira mu nzuri zabo kugira ngo andi mazi ajye aza ari inyongera kuri bo.

Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 230 zitanga umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 100 ku Munsi. Ubuyobozi buvuga ko bwifuza ko uyu mukamo wiyongera cyane nibura ukagera kuri litiro zirenga ibihumbi 500 ku munsi.

İki cyuzi gihangano cyubatswe hagati y’utugari twa Bwera na Byimana tw'i Matimba
Imirimo yo gukora iki cyuzi gihangano iri kugana ku musozo
Imashini ziri gukora imiferege izatwara amazi mu nzuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages