00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 300 Frw zigiye kwifashishwa mu kubungabunga ibirwa bibiri by’i Rutsiro

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 May 2026 saa 02:53
Yasuwe :

Akarere ka Rutsiro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye katangiye umushinga wo kubungabunga ikirwa cya Nyamirundi n’icya Nyandima biherereye mu Kiyaga cya Kivu, hagamijwe kugarura urusobe rw’ibinyabuzima n’umwimerere ibyo birwa byahoranye.

Nyamirundi ni ikirwa cyo mu Mudugudu wa Buhimba Akagari ka Nkora Umurenge wa Kigeyo, naho icya Nyandima kiri mu Mudugudu wa Gasereganya Akagari ka Nkora Umurenge wa Kigeyo.

Ibyo birwa byombi iyo ubigezeho usanga byaratakaje umwimerere n’ubwiza bwabyo biturutse ku bikorwa bya muntu.

Nsengiyumva Jean Baptiste utuye hafi y’ibi birwa mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko byahozeho ibiti bya cyimeza birimo imivumu, imisave, imiko n’ibyatsi birimo imikeri, imifumbegeshi n’umukenke.

Ati “Habagaho inkware nyinshi abahigi bakajya kuzihiga, ibiti byari bihari abaturage barabitema bahatera ikawa.”

Yavuze ko iyangizwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima byari kuri ibi birwa ryatangiye kubagiraho ingaruka kuko umusaruro w’isambaza n’indugu wagabanyutse.

Ati “Amafi yororokera ku nkombe, iyo abaturage bahinga bategurira itaka mu Kivu, inkombe zirangirika amafi akabura aho atera amagi hatekanye”.

Mutuyimana Florentine wo mu Mudugudu wa Buhimba, Akagari ka Nkora avuga ko yakuze abona ibi birwa biteyeho ikawa.

Ati “Iyangizwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima rifite ingaruka zikomeye. Hari inyamaswa nk’inkwavu z’agasozi, inkware, imisambi, twakuze tubona tutakibona. Umwana ubyiruka ubu ntiwamubaza inkware ngo ayimenye”.

Iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima kuri ibi birwa no mu gace biherereyemo mu tugari twa Nkora na Buhindure riri mu byatumye Akarere ku bufatanye n’umuryango BIOCOOR wita ku rusobe rw’ibinyabuzima batangiza umushinga w’imyaka itandatu wo kugarura urusobe rw’ibinyabuzima byahahoze.

Irene Duhuzukuri, ushinzwe porogaramu mu muryango BICOOR avuga ko mu kugarura urusobe rw’ibinyabuzima muri ako gace, bateganya gukorera kuri hegitari 250 ibikorwa birimo gutera amoko 14 y’ibiti, arimo 10 y’ibiti gakondo n’amoko 4 y’ibiti by’imbuto.

Ati "Twahisemo ako gace kubera ko inyigo twabanje gukora yatweretse ko inkombe zaho zangiritse cyane”.

Mu biti gakondo bizaterwa muri uyu mushinga uzaha akazi abaturage barenga 500, harimo imivumu, imiko, imisave, n’ibyufe.

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe kurengera ibidukikije, Kamayirese Innocent, mu gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabizima n’ibidukikije by’umwihariko avuga ko aho ibiti bigeze haboneka impinduka.

Ati “Umwuka duhumeka utunganywa n’ibiti, ibiti bituma tubona imvura, ibiti ni indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima. Turasaba abaturage ko ibiti bagiye gutererwa bazabibungabunga cyane ko hanateganyijwe n’agahimbazamusyi ku bazabifata neza kurusha abandi”.

Umushinga wo kubungabunga ibirwa bya Nyamirundi, Nyandima, n’agace biherereyemo biteganyijwe ko mu 2032 utwaye arenga miliyoni 300Frw. Ni mu gihe mu Kiyaga cya Kivu habarurwa ibirwa 142 birimo 42 byo mu Karere ka Rutsiro.

Miliyoni 300 Frw zigiye kwifashishwa mu kubungabunga ibirwa by’i Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages