00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 20$ zigiye gushorwa mu nyubako y’amagorofa 14 mu Kiyovu

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 September 2026 saa 08:39
Yasuwe :

Sosiyete Lumia Lux yatangije umushinga wo kubaka Lumia Lux Apartments Hotel, inyubako y’amagorofa 14 izubakwa mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, ku ishoramari rirenga miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro ku wa 3 Nzeri 2026, uteganyijwe kuzura mu gihe cy’umwaka n’igice.

Lumia Lux ni ikigo cyashinzwe bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda baba mu mahanga, ivuga ko iyi nyubako izatanga igisubizo ku bashaka amacumbi yo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko abashyitsi bifuza kuba muri appartements aho kujya muri hoteli. Biteganyijwe kandi ko izagira uruhare mu kuvugurura isura y’agace ka Kiyovu no kongera inyubako zigezweho muri Kigali.

Lumia Lux Apartments Hotel izubakwa ku buso bwa metero kare 11.250, igire amagorofa 14, harimo abiri yo munsi y’ubutaka.

Izaba irimo appartements zizajya zikodeshwa mu gihe gito cyangwa kirekire ndetse zimwe zishobore kugurwa. Inyubako izaba irimo kandi ibiro, supermarket n’izindi serivisi zitandukanye.

Yateguwe mu buryo bwita ku bidukikije, aho izakoresha ingufu zisanzwe z’amashanyarazi zibangikanywa n’izikomoka ku mirasire y’izuba. Izaba ifite kandi uburyo bwo gutunganya amazi yakoreshejwe kugira ngo yongere akoreshwe.

Umuyobozi Mukuru wa Lumia Lux, Linda Lai, yavuze ko umwe mu mwihariko w’uyu mushinga ari ugutanga umutuzo ku bakiliya bashaka serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Hari abantu bazaga mu Rwanda bifuza kuba muri bene izi appartements ariko ntibazibone. U Rwanda rusigaye rwakira ibirori bikomeye n’ibindi bikorwa bitandukanye, kandi hari abashyitsi badakunda kuba muri hoteli, ahubwo bakifuza appartements zihariye nk’uko izi zizaba zimeze.”

Mu byo umukiliya ashobora guhitamo harimo kugira ahantu he bwite, ascenseur imugenewe na parking yihariye. Ibyo bizatuma uwabihisemo ashobora kuba muri iyo nyubako no gukoresha serivisi zitandukanye afite ubuzima bwite ku rwego rwo hejuru.

Hazaba kandi hari serivisi rusange ku bakiliya bazaba bahisemo ubwo buryo.

Linda Lai yavuze ko Lumia Lux iteganya gukomeza gushora imari mu kubaka izindi nyubako muri Kiyovu nyuma y’uyu mushinga, mu kuvugurura aka gace gasanzwe gafatwa nka kamwe mu duce twiyubashye twa Kigali, ariko kakaba kagifite inyubako nyinshi zimaze igihe.

Amabanki atandukanye yo mu Rwanda yitabiriye umuhango wo gutangiza uyu mushinga.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank, Jean Marc Gakwandi, yavuze ko banki yiteguye gutanga inguzanyo ku bazifuza kugura appartements muri uyu mushinga igihe uzaba umaze kuzura.

Ni inyubako izubakwa mu buryo butangiza ibidukikije
Uyu umushinga uzatwara arenga miliyoni 20$
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank, Jean Marc Gakwandi, yavuze ko abakeneye kugura appartements uyu mushinga numara kuzura bazaba biteguye kubaha inguzanyo
Umuyobozi Mukuru wa Lumia Lux, Linda Lai, yavuze ko appartements bagiye kubaka zizatuma abazituyemo bagira ubuzima bwihariye
Hatangijwe umushinga w’arenga miliyoni 20$ wo kubaka appartements mu Kiyovu
Ikibanza kigiye kubakwaho cyamaze gutegurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages