Ku wa 14 Nyakanga 2026 ni bwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangije uburyo bwo kwishyurana amafaranga buhendutse kandi buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye bitwa (RNDPS/eKash).
Ubu buryo butuma abakiliya bashobora kohereza no kwakira amafaranga ndetse bagakora ubwishyu hagati y’ibigo by’imari bidahuje imiterere, ariko bakabikora mu buryo bworoshye kandi ku giciro kiri hasi kuko kohereza amafaranga ari munsi ya miliyoni 10 Frw ku kiguzi cya 20 Frw.
Imibare yatangajwe na RSwitch kuri uyu wa 31 Nyakanga igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize amafaranga yahererekanyijwe binyuze muri eKash yikubye inshuro 15.
Ihererekanya ry’amafaranga ryakoreweho inshuro zirenga miliyoni 10 rifite agaciro ka miliyari 960 Frw, ahanini bitewe no kugabanya ikiguzi cyo kohereza amafaranga kigashyirwa kuri 20 Frw ku kohereza atarenze miliyoni 10 Frw.
Muri ubu bwishyu bwakorewe kuri eKash, ubukorwa hagati y’abantu bwikubye inshuro 3,2, buva ku nshuro miliyoni 2,99 bugera kuri miliyoni 9,62 mu byumweru bibiri.
Ni mu gihe ubwishyu bukorwa mu rwego rw’ubucuruzi kuri eKash nko kwishyura ibicuruzwa na serivisi, bwikubye inshuro zirenga 10 kuko bwageze ku nshuro 78.437 buvuye ku nshuro 7.750.
Imibare kandi igaragaza ko 98,6% by’ubwishyu bwakorewe kuri eKash bwagenze neza.
Kugeza ubu, eKash ihuza ibigo by’imari birenga 25, birimo amabanki, amasosiyete y’itumanaho atanga serivisi za Mobile Money na SACCO, ariko RSwitch igaragaza ko izakomeza kwagura imikorere yayo no kuyinoza kurushaho.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko gukoresha eKash mu kwishyurana ari gahunda Leta yashyizemo imbaraga kandi ko n’Abanyarwanda bayishimiye bitewe n’uko ikiguzi cyagabanyutse cyane.
Yijeje Abanyarwanda ko ubu buryo bwo kwishyurana bwizewe kandi ko Banki Nkuru y’u Rwanda ikurikirana imikorere yabwo ku buryo nta kigomba kubatera impungenge.
Ati “Nka BNR turizeza Abanyarwanda ko eKash ari uburyo bwizewe kandi tuba dukurikirana tureba uko kwishyurana bigenda. Ahavutse ikibazo mu kigo cy’imari bahita basobanurira abakiliya uko bimeze, kandi kuba hamaze gukorerwamo ihererekanya ringana kuriya mu byumweru bibiri bigaragaza ko buri kwitabirwa.”
Icyakora Hakuziyaremye yagaragaje ko kuba hari hafi 2% by’ihererekanya ritagenze neza mu byumweru bibiri bishize atari ikintu cyo kurenza ingohe, kuko BNR ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubare urusheho kugabanyuka kugira ngo eKash ikomeze kuba uburyo buhendutse kandi bunoze bwo kwishyurana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!