00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 10 Frw zimaze gushyirwa mu mishinga ibafasha: uko ubukerarugendo bwahinduye imibereho y’abaturiye Pariki

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 19 October 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Muri Gahunda yo Kwihutisha Iterambere mu Cyiciro cyayo cya Kabiri (NST2), Guverinoma igaragaza ko mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, yihaye intego y’uko umusaruro ubukomokaho uzongerwa ukava kuri miliyoni 620$ ukagera kuri miliyari 1.1$ mu 2029.

Uko umusaruro ukomoka ku bukerarugendo wiyongera, ni ko n’Abaturarwanda bakomeza guhindurirwa ubuzima, by’umwihariko abaturiye Pariki z’Igihugu kuko guhera mu 2017 bagenerwa 10% kuri uwo musaruro, avuye kuri 5% yariho guhera mu 2005.

Kuva mu 2005, miliyari 10 Frw zimaze gushorwa mu mishinga ifasha guhindura imibereho y’abaturiye Pariki z’Igihugu zirimo iy’Ibirunga, iya Nyungwe, n’iya Akagera.

Amafaranga asaranganywa abaturiye Pariki yavuye kuri miliyoni 16 Frw mu 2005, agera kuri miliyari 1.14 Frw mu 2023.

Ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufite mu nshingano ubukerarugendo, inzego z’ibanze, ndetse n’abaturiye Pariki, hubatswe imishinga irenga 880 ifasha mu iterambere ry’imibereho myiza yabo, irimo amashuri, amavuriro, inzu zituzwamo imiryango, imiyoboro y’amazi, ndetse no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ni ibintu RDB igaragaza ko bifasha kurinda no kubungabunga ibidukikije ariko kandi bihuzwa no guhindura imibereho y’Abaturarwanda; cyane ko bamwe mu baturiye Pariki bavuga nk’abari basanzwe bijandika mu bikorwa bizangiza nko kujya kuvomamo amazi, guhiga inyamaswa n’ibindi, barabiretse.

Nk’urugero umushinga wiswe “Nyungwe Watershed Protection and Provision” uri mu Murenge wa Bushekeri ho muri Nyamasheke, watewe inkunga n’ayo mafaranga RDB itanga iyakuye ku musaruro w’ubukerarugendo.

Uwo mushinga wuzuye mu 2020 ugirira akamaro ingo zirenga 800, hoteri n’amacumbi awegereye.

Abaturage bibumbiye mu makoperative arenga 70 yo mu Mirenge 12 ibarizwa mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu dukora kuri Pariki y’Ibirunga, bagira uruhare mu kuyibungabunga n’umutungo uvamo ugakoreshwa neza kugira ngo ubateze imbere.

Ubuyobozi bw’iyo Pariki buvuga ko hitawe ku bihangayikishije Pariki n’ibihangayikishije abaturage muri rusange.

Mu 2022 honyine, RDB yavuze ko yashyize miliyari ebyiri na miliyoni 60 Frw mu mishinga itandukanye y’abaturiye Pariki z’igihugu.

Mu nkengero za Pariki ya Akagera hagenewe ibikorwa bya miliyoni 515 Frw, kimwe no muri Nyungwe. Miliyoni 309Frw yagenewe Pariki ya Gishwati, arenga miliyoni 721 Frw agenerwa inkengero za Pariki y’Ibirunga.

Muri Kanama uwo mwaka, mu Karere ka Kayonza hatashywe agakiriro kubatswe mu Murenge wa Kabare gakoreramo koperative eshatu zirimo isudira, idoda, n’ibaza.

Amashuri yubatswe mu mirenge itandukanye ikora kuri za Pariki yatumye ingendo abana bahaturiye bakoraga bajya kwiga zigabanuka, ibintu byagize uruhare rukomeye mu myigire yabo.

Mu mishinga irenga 880 yo mu turere 12 imaze guterwa inkunga iva mu 10% ku musaruro w’ubukerarugendo, harimo igeza amazi meza ku baturage yatumye batongera kurwara indwara ziterwa n’umwanda.

Irimo kandi amavuriro yatumye babasha kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi kandi ku kiguzi cyo hasi, ibyatumye barushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Zimwe muri koperative zituriye Pariki z'igihugu zifashwa mu mishinga y'iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .