Abategura uyu mushinga babwiye The New Times ko aya mafaranga azishyurwa ubutaka, inzu n’indi mitungo izafatwa kugira ngo uyu mushinga n’ibikorwa remezo biwushamikiyeho bishyirwe mu bikorwa.
Nyuma yo kuzura, uru rugomero rw’amashanyarazi ruteganyijwe kongera ubushobozi bwo kubona amashanyarazi mu Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Urugomero rwa Rusizi III ruzatwara 800$. Muri gahunda Biteganyijwe ko miliyoni 21$ zizatangwa nk’ingurane, harimo miliyoni 7$ zizishyurwa imiryango yo ku ruhande rw’u Rwanda.
Gusinya amasezerano yo gutanga ingurane ku Banyarwanda byatangiye ku wa 20 Nyakanga 2026.
Buri muntu azahabwa umwanya wo gusuzuma amasezerano y’ingurane, kugenzura imitungo yanditswe n’amafaranga agomba guhabwa, ndetse no gusaba ibisobanuro mbere yo kuyasinya.
Biri gukorwa mu byiciro, aho haherewe ku baturage bo mu Murenge wa Nzahaha mbere yo gukomereza mu Murenge wa Bugarama, yose ikaba iri mu Karere ka Rusizi.
Iki gikorwa cyatangiriye ku ishuri rya Groupe Scolaire Ruhoko, mu Kagari ka Murya, Umurenge wa Nzahaha.
Itariki yo gutangiriraho gusinya amasezerano mu Murenge wa Bugarama, aho bizabera kuri Groupe Scolaire St Paul, izatangazwa nyuma y’uko igikorwa cyo muri Nzahaha kirangiye.
Mu rwego rwo gutuma iki gikorwa kigenda neza, buri muntu bireba azamenyeshwa nibura iminsi itatu mbere y’itariki yageneweho gusinya.
Ingurane zizatangwa nyuma y’uko abantu bose basinye.
Abayobozi b’umushinga kandi bibukije abazahabwa ingurane ko abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bagomba kuba bahari bombi kugira ngo basinye impapuro zibahensha ingurane.
Abo bireba basabwa kwirwaza indangamuntu n’izindi nyandiko zemeza amakuru, harimo ibyangombwa by’ubutaka, icyemezo cyo gushyingirwa cyangwa icy’ubupfakazi aho bikenewe, ndetse n’icyemezo cy’uko umuntu ari ingaragu.
Umuyobozi w’Umushinga muri Ruzizi III Energy Limited, Mohsin Tahir yavuze ko ingo 1.232 zo mu ruhande rw’u Rwanda ari zo ziteganyijwe kubona ingurane.
Yagize ati “Uyu mushinga uteganyijwe kuzagirira akamaro abantu bagera kuri miliyoni 30, benshi muri bo bakaba batuye ahantu amashanyarazi atarabageraho ku buryo buhagije. Urugomero rwa Rusizi III nirumara gutangira gukora, biteganyijwe ko ruzakuba hafi inshuro ebyiri ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi mu Burundi, rwongere ubushobozi bw’u Rwanda mu mashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira ku kigero cya hafi 30%, ndetse igatanga amashanyarazi ahoraho kandi yizewe mu burasirazuba bwa RDC.”
Usibye gutanga amashanyarazi, uyu mushinga unarimo gahunda y’iterambere ry’ahazengurutse ibikorwa remezo byawo igamije gufasha abaturage bahatuye.
Tahir yongeyeho ati “Abaterankunga b’uyu mushinga bari gukora ibishoboka kugira ngo batange inkunga igera kuri miliyoni 30$ zo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, aho buri gihugu giteganyirijwe miliyoni 10$.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!