Kuri uyu wa Gatatu taliki 28 Nzeri 2022, ACHIEVE yakoze inama n’abafatanyabikorwa bayo barebera hamwe aho umushinga ugeze uhindura ubuzima bw’abagenerwabikorwa ndetse banungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukomeza kuzamura imibereho y’abagenerwabikorwa bayo no gusangira ubunararibonye bwavuye mu ishyirwa mu bikorwa by’umushinga.
Abangavu n’Abagore bafite ibyago biri hejuru byo kwandura Virus itera Sida bagirwa Inama n’abafashamyumvire yo gufata imiti igabanya ibyago byo kwandura indwara yitwa PrEP ndetse bakanongererwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.
Banubakirwa kandi ubushobozi binyuze mu mahugurwa yo kubigisha imyuga mu rwego rwo kubateza imbere.
Abagenerwabikorwa ba ACHIEVE bemeza ko yabahinduriye ubuzima kuko yabasanze bari mu bwigunge ariko ubu bakaba barigaruriye icyizere cy’ubuzima.
Nyirabahire Henriette wari waratewe inda akiri muto, akagira inshingano z’umubyeyi adafite umufasha avuga ko kuva aho ACHIEVE ije mu buzima bwe yongeye kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Ati "Mbere y’uko umushinga wa ACHIEVE uza nari mbayeho mu buzima bubi. Ntabwo nabonaga ejo hazaza ariko biturutse ku bufasha nahawe byatumye niteza imbere ubu mfite aho mba sinkodesha kandi namenye ko nakomeza kwirinda virus itera Sida nkarinda ubuzima bwanjye."
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuriza yavuze ko ACHIEVE yaje ari igisubizo ku bibazo bikunze kwibasira umuryango.
Ati “Uyu mushinga waje ari igisubizo cy’ibibazo byinshi dufite bijyanye n’umuryango. Nka MIGEPROF ibyo dukora ni ukubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, gahunda ya ACHIEVE rero yubaka umuryango bita cyane ku bakobwa n’abahungu barimo abagize ibyago byo kwandura Sida n’ababyaye bakiri bato, babigisha uko bakwiye kwitwara impinduka zibabaho tuzibona muri wa muryango tugamije kubaka ushoboye kandi utekanye”
Uyu mushinga wagiyeho hagamijwe kurwanya ubwandu bushya ndetse no gufasha abanduye kuba babona serivise z’ubuzima zo kugabanya ingano ya virusi nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’umushinga, Mutabazi Moïse.
Ati "Umushinga ACHIEVE watangiye kugira ngo utange umusanzu mu bijyanye no kugabanya ubukana bw’ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’ibibazo byugarije abafite ubwandu, n’abafite ibyago biri hejuru byo kwandura."
Yongeyeho ati "Hari abantu banduye ntibabashe kubona serivise zihagije zibafasha kugabanya ubukana, uyu mushinga rero ukaba ubashishikariza kugana serivisi zo kwa muganga zibafasha ndetse bakanigishwa uko bakikura mu bukene".
ACHIEVE imaze kwishyurira amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga abana n’abangavu n’abagore bato bagera kuri 6160. Abagera kuri 14,716 bahawe ubumenyi ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa.
Uyu mushinga kandi wageze ku bagore bato n’abangavu bagera 31 492. Kugeza ubu ACHIEVE ikorera mu turere tune tw’u Rwanda ikaba igiye kugera mu turere 15.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!