00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MIGEPROF na ADBEF basaba abakoresha kubaha abakozi bo mu rugo

Yanditswe na

Williams

Kuya 28 December 2014 saa 09:32
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yunze mu rya ADBEF isaba ko abakoresha bajya bubaha abakozi bo rugo bakirinda kubatesha agaciro. Abakozi bo mu ngo nabo barasabwa kubahiriza inshingano zabo neza kandi bakarangwa no kutigomeka ku bakoresha babo.
Umuryango uharanira Uburenganizra bwa muntu, Iterambere rirambye n’Imibereho Myiza y’Umuryango Nyarwanda (ADBEF) ukomeje guharanira ko uburenganzira bw’abakozi bo mu rugo bwubahirizwa n’abakoresha, ariko na none uyu muryango (…)

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yunze mu rya ADBEF isaba ko abakoresha bajya bubaha abakozi bo rugo bakirinda kubatesha agaciro. Abakozi bo mu ngo nabo barasabwa kubahiriza inshingano zabo neza kandi bakarangwa no kutigomeka ku bakoresha babo.

Umuryango uharanira Uburenganizra bwa muntu, Iterambere rirambye n’Imibereho Myiza y’Umuryango Nyarwanda (ADBEF) ukomeje guharanira ko uburenganzira bw’abakozi bo mu rugo bwubahirizwa n’abakoresha, ariko na none uyu muryango ugahugura abakozi bo mu ngo kugira ngo nabo bakore ibyo bashinzwe koko, be kuba intandaro y’ibibazo byabakururira ihohoterwa cyangwa se nabo bagahohotera.

Mu mahugurwa anyuranye ADBEF iha abayobozi mu nzego z’ibanze. Abakoresha, n’andi ahabwa abakozi bo mu ngo, mbere y’uko umwaka usozwa ADBEF yongeye kubonana n’abakoresha n’abayobozi b’inzego zinyuranye baganira kandi bungurana ibitekerezo ku mibanire n’ubwubahane hagati y’abakoresha n’abakozi bo mu ngo.

Mu mahugurwa yo kuwa 23 Ukuboza 2014, abakoresha mu ngo na bamwe mu bayobozi mu Murenge wa Kimisagara bahuguwe ku burenganzira bwa muntu, gukumira ihohoterwa no kwirinda amakimbirane. Ku bijyanye n’ihohoterwa muri rusange, ADBEF yibanze by’umwihariko ku ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu rugo n’ihohoterwa rikorwa mu ngo. Ibiganiro byatanzwe na MIGEPROF, Polisi y’igihugu ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

Muri aya mahugurwa byagaragaye ko abakozi o mu ngo baba nabo bakeneye gusobanukirwa icyo ihohoterwa ari cyo, kumenya igihe byitwa ko umuntu yahohotewe, inzego yakwiyambaza n’uko yabyifatamo. Abakozi bo mu ngo bakenera kandi gusobanukirwa n’ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere ngo bamenye uko bitwara, kuko benshi batungurwa no kwibona hari ibyabagwiririye.

Ndagijimana Lyhotely Umuyobozi wa ADBEF, avuga ko muri gahunda y’amahugurwa akomeje, bazahugura abakozi bo mu ngo 220, kandi abahuguwe mbere bakaba bashimirwa imyifatire bafite mu kazi kabo, ikinyabupfura n’isuku. Ndagijimana avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze ibitera abana bo mu cyaro kuza gukora akazi ko mu rugo mu mijyi ari : Ubukene bw’iwabo mu miryango, amakimbirane yo mu muryango, ubupfubyi, amakuru bakira nabi avuga ko i Kigali hari ubuzima bwiza, kunanirana no kuba hari ababyeyi bateshuka ku nshingano zo kurera no kwita ku bana.

Umuyobozi wa ADBEF yibukije jko aba bakozi bo mu ngo ari abantu nk’abandi, bagomba gufatwa nk’ikirmwamuntu, bakarindwa ihohoterwa, bakirinda guhohotera.

Mu kiganiro cyatanzwe na Umuhire Christiane, ’Umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera abana muri Minisiteri y’Umuryango yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abakuru mu ngeri zinyuranye rishobora no gukorerwa abakozi bo mu rugo. Aha yatanze ingero zinyuranye, nk’ihohoterwa ribabaza umubiri, ihohoterwa rifata ku myanya ndangabitsina, ihohoterwa ribabaza umutima, n’ibindi. Yaboneyeho kwibutsa ko amakosa y’urugomo cyangwa ubugome akorwa n’abakozi mu ngo ashobora guterwa no kuba umukozi yisanganiwe kamere bwite mbi, cyangwa se na none bigaterwa no kubaho afashwe nabi.

Madamu Christiane Umuhire yasabye abakoresha kubaha abakozi bo mu ngo kuko babafatiye runini nk’abantu basigirwa ingo, bakagaburira ba shebuja/ Nyirabuja, bakabakorera isuku , … Yashimangiye ko umukozi arushaho kuba ingenzi mu rugo iyo afashwe nk’umwana mu muryango. Aha yavuze ko iyo umukozi afashwe nabi nawe afata nabi abo afiteho ubushobozi, nk’abana asigarana mu rugo, naho yaba atemerewe kurya ku nkono y’umukoresha kandi ari we uritegura, akaba yajya abaha ibyo we yasigaje. Umuhire yasabye ko ubwubahane n’ubwuvikane byahabwa intebe hagati y’umukozi n’umukoresha.

Mu kiganiro cyatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Madamu Aissa yabasobanuriye amahame y’uburenganzira bwa muntu. Mu izina rya Polisi y’igihugu, AIP Mukamulindwa Christine wo mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa, yavuze ko Polisi ihora iri maso, kandi ko kimwe mu byo yashyize imbera bigomba kurwanywa harimo n’ihohoterwa.

Aissa wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu na AIP Christine Mukamulindwa wa Polisi y'Igihugu

AIP Mukamulindwa yavuze ko hashyizweho za ISANGE One Stop Centers zo gufasha abahohoterwa, anasaba ko umukozi uhohotewe yajya abimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumwegereye, ariko bitanamubuza kwiyambaza Polisi mu gihe ihohoterwa rye rishobora kumuviramo ingaruka zikomeye.

ABDEF ADBEF mk’Umuryangonyarwanda utari uwa Leta , washinzwe n’urubyiruko mu 2007, ugamije guharanira uburenganzira bwa muntu, iterambere rirambye n’imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.

Williams@igihe,.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages