Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yaganiriye n’inzobere ziri mu mwuga w’itangazamakuru n’abarimu barygisha muri kaminuza, hasesengurwa ibyafasha mu guteza imbere iryandika, hakanarebwa ko inkuru zisesenguye zandikwa mu binyamakuru ziza koko zifite ireme, hemezwa ko habaho amahugurwa.
Ikigamijwe mu gutegura aya mahugurwa azaba guhera muri Mutarama umwaka utaha, ni ukureba icyo abanyamakuru bakeneye kijyanye n’ibyo bakora.
Mugisha Emmanuel ushinzwe guteza imbere itangazamakuru no kubaka ubunyamwuga bwaryo muri MHC, yabwiye IGIHE ko iyi raporo yaganiriweho yamaze kwemezwa, bikaba byakozwe mbere y’uko izashyikirizwa Inama Nkuru y’Itangazamakuru.
Mugisha avuga ko muri iyi gahunda ya MHC ku binyamakuru byandika ku mpapuro harimo gukora inyandiko zicukumbuye. Icyagaragaye ni uko ngo hakiri ikibazo gikomeye mu banyamakuru bakora izi nkuru, aho usanga amafoto akoreshwa atajyanye n’inkuru, igikenewe ni ugutanga amahugurwa ku buryo ikinyamakuru kigomba kuba gisukuye kugira ngo abagisoma bacyishimire.
Mugisha avuga ko mu bitangazamakuru byandika usanga hakiri ikibazo mu mitwe y’inkuru aho usanga ari byacitse gusa, ati“Urasanga ibinyamakuru bitanga imitwe y’inkuru ya byacitse kandi atari byo, biriya ntabwo bigaragaza ubunyamwuga, biriya bigaragaza ikibazo, byagaragaye ko bagomba kubihugurwaho, hagakorwa imitwe y’inkuru ifitiye abaturage umumaro.”
Ku birebana no gukora inkuru zicukmbuye, Mugisha yabwiye IGIHE ko hadakwiye kubaho urwitwazo rw’uko gukora inkuru zicukumbuye byaba ari ikibazo ahubwo ngo gukora izi nkuru bisaba umunyamakuru ubizobereyemo.
Yagize ati “Niba ugiye gusesengura inkuru ntuzasanga ikwizaniye aho ngaho, hakenewe ubumenyi hakamenywa uko inkuru ishakwa. Hari igiye usanga umuntu avuga ngo yahamagaye bamwima amakuru, iyo ukora inkuru icukumbuye si ngombwa ko umuntu aguha amakuru kugira ngo ugere ku makuru barabyiga.”
Avuga ko icyo abanyamakuru bakunze kugarukaho ari ubwoba, avuga ko mu itangazamakuru bisaba kutagira ubwoba ariko bigakoranwa ubunyamwuga.
Yagize ati “Ubwoba mu itangazamakuru ntibubamo, bisaba umuntu ushiritse ubwoba ariko akabikorana ubunyamwuga. Amahire ni uko Leta y’u Rwanda ishyigikiye kurandura ruswa n’ibindi bikagera kuri 0. Ibi byose birakenewe ko abanyamakuru babyitaho, kuko gukora ubu busesenguzi ari ugufasha Leta y’u Rwanda mu byo yiyemeje.”
Ikindi kizibandwaho kirimo ikibazo cy’ururimi mu itangazamakuru, aho usanga ngo ruri ku rwego rwo hasi. MHC igiye gukorana n’Inteko y’ururimi n’umuco, barebe ko bafatanya kuzana Ikinyarwanda kinoze kandi kitangijwe, inakorane n’ibindi bigo nka British Council harebwe ko abandika mu rurimi rw’Icyongereza bandika ikinoze.
Joseph Njunguna, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu itangazamakuru, na we yabwiye IGIHE ko hakiri inkuru nyinshi zandikwa usanga hari byinshi zibura, imyandikire n’amafoto usanga atajyanye n’inkuru, ibyanditse munsi y’amafoto usanga nabyo bitajyanye.
Njuguna avuga ko abanyamakuru bagomba kumenya ururimi mu kintu runaka bandikamo, uwandika mu Kinyarwanda akamenya kubikora adakoze amakosa, uwandika mu rundi bikaba uko, akamenya kubikora mu buryo bunogeye umusomyi.
Avuga kandi ko hakiri ikibazo cy’aho abanyamakuru usanga bahindura inkuru badafite ubumenyi bubikora, ibi nabyo ngo MHC igiye kubihagurukira itange aya mahugurwa.
Yagize ati “Urasanga hari abahindura inkuru igata ireme, abanyamakuru benshi usanga badafite ubumenyi bwo guhindura inkuru, turashaka kubahugura gukemura icyo kibazo kuko kirakomeye.”
Si itangazamakuru ryandika gusa Inama Nkuru y’Itangazamakuru irimo gutegurira aya amahugurwa, hagiye gukurikiraho iry’amajwi n’irindi. Biteganijwe ko amahugurwa ku banyamakuru b’ibitangazamakuru byandika bizatangira muri Mutarama umwaka wa 2015, hari gushakishwa inkunga izakoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO