Umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, Kayumba Bernard yeguye ku mirimo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ku ya 8 Mutarama 2015 nyuma y’aho Karongi isubiye inyuma mu mihigo, ikava ku mwanya wa mbere ikaba iya 11.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu muyobozi yeguriye mu Nama Njyanama y’Akarere yateranye ahagana saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko ntirarangira.
Umwe mu bakozi bo mu Karere ka Nyamasheke avuga ko Meya wako, Habyarimana Jean Baptiste na we yamaze kuboherereza ubutumwa bugufi bwo kubashimira uburyo bakoranye mu gihe amaze ayobora ako karere, ariko ko nta baruwa yo kwegura yari yageza ku Nama Njyanama.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Habyarimana yaba yeguye ku mpamvu zo kongera umubare w’abitabira ubwisungane mu kwivuza Mituweli.
Nyuma y’aho ubuyobozi bw’ Intara y’Uburengerazuba bwagiye gukora igenzura ngo burebe uko mituweli yitabiriwe mu turere twose tugize iyi ntara.
Byaje kugaragara ko mu turere tumwe na tumwe abitabiriye kwishyura mituweli babaye benshi ariko amafaranga agashakishwa kuri konti ntaboneke.
Mu mezi atatu ashize hamaze kwegura abameya 6 hatabariwemo ababungirije kandi ahanini bakegura babiri babiri bakurikiranye mu gihe gito.
Meya w’akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy n’abamwungirije beguye mu mpera z’Ugushyingo 2014, akurikiye Murayire Protais wayoboraga akarere ka Kirehe, weguye mu Kwakira mu 2014.
Ku ya 26 Ukuboza, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise n’uw’akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie nabo beguye ku mpamvu bise’ izabo bwite”.
Inkuru turacyayikurikirana


















TANGA IGITEKEREZO