00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Gasabo yanenze abandi bayobozi biguriza amafaranga y’abaturage

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 February 2015 saa 05:02
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa yanenze abayobozi biguriza mu mafaranga aba yakusanyijwe n’abaturage nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 6 Gashyantare 2015 ubwo yasuraga Umurenge wa Kacyiru.
Uruzinduko Umuyobozi w’;Akarere ka Gasabo arimo akorera mu Mirenge igize ako Karere, wari wakomereje muri Kacyiru, aho yibukije abo bafatanya kuva mu nzego zo hasi kugeza ku buyobozi bukuru, ko ari abagaragu b’abaturage, bityo bakaba babagomba serivisi nziza zizira gusiragizwa. (…)

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa yanenze abayobozi biguriza mu mafaranga aba yakusanyijwe n’abaturage nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 6 Gashyantare 2015 ubwo yasuraga Umurenge wa Kacyiru.

Uruzinduko Umuyobozi w’;Akarere ka Gasabo arimo akorera mu Mirenge igize ako Karere, wari wakomereje muri Kacyiru, aho yibukije abo bafatanya kuva mu nzego zo hasi kugeza ku buyobozi bukuru, ko ari abagaragu b’abaturage, bityo bakaba babagomba serivisi nziza zizira gusiragizwa.

Rwamurangwa yanenze abayobozi bitwara nabi mu kazi, barimo n’abiguriza amafaranga abaturage baba barakusanyije ngo hakorwe ibikorwa by’iterambere. Ubwira abaturage ko batazihanganira bene abo bayobozi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo n'abo bafatanya basuye Umurenge wa Kimihurura

Rwamurangwa, yabwiye abaturage ko we na komite ayoboye ndetse n’abakozi b’Akarere ka Gasabo muri rusange, bafite inshingano zo guha abaturage service nziza. Akaba yaboneyeho kubizeza ubufatanye kugirango uyu murenge uzarusheho kwesa imihigo.

Yagize ati “Twebwe nka komite iyoboye aka Karere turi abagaragu b’abaturage, abakozi b’Akarere twese ni mwe muduhemba. Duhembwa imisoro yanyu. Icyo mudushakaho ni serivisi nziza, kugirango tuzitange neza, ni uko twese tugomba kumenya uburenganzira bwacu aho budakwiriye kurenga, kandi nizeye ko dufatanyije n’abaturage inshingano zacu tuzazigeraho nta kabuza.’’

Meya aganira n'abanyeshuri biga mu mashuri abanza

Rwamurangwa akaba yakomeje ashimira abaturage b’Umurenge wa Kacyiru, ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bamaze kwigezaho, birimo kwiyubakira ibiro by’Utugari bifite inyubako zigerekeranye, kwibumbira mu makoperative, ibimina byo kugurizanya bibateza imbere hamwe n’indi mishinga itandukanye abaturage bagenda bakora mu rwego rwo kurwanya ubukene.

Yakomeje agira ati “Uyu ni umurenge wa 8 tugezemo dusura muri ubu buryo, ndagirango mbashimire ko ari mwe twasanze mufite irondo risobanutse.Muzadufashe kuba abafashamyumvire mu yindi mirenge, cyane cyane iyo mu gice cy’icyaro.’’

Abaturage biteje imbere bafunguza konti yo kuzigama binyuze mu bimina

Bizimana Gaspard, umunyamabanga w’agateganyo w’Umurenge wa Kacyiru, yavuze ko uyu Murenge ushyize imbere guhora ku isonga mu bikorwa by’Iterambere, dore ko ari n’igicumbi cya za Minisiteri , Ibigo bikomeye ndetse na za Ambasade z’ibihugu bitandukanye , tutibagiwe ko muri uyu Murenge ari na ho hari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ibi ngo bikaba bibatera ishema, ndetse biha abaturage imbaraga zo gukora cyane, ariko kandi hari n’ibibazo yagaragaje, asaba ubufasha kugirango bicyemuke, aho yanagaragajemo ikijyanye n’inyubako y’Umurenge itajyanye n’igihe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages