00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya Dusengiyumva yasabye abo muri Vision City kubungabunga ibikorwaremezo

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 25 July 2026 saa 04:35
Yasuwe :

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yifatanyije n’abatuye muri vision city mu muganda rusange, abasaba kurushaho kwita ku bikorwaremezo byahubatswe.

Ni umuganda wabaye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, ukorerwa muri Vision City, mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, witabirwa n’abayobozi bo nzego za leta iz’umutekano, n’abaturage bahatuye.

Meya Dusengiyumva yavuze ko uko Vision City yatashywe imeze ari nako igomba kuguma, yaba imihanda, ibyapa, ubusitani, amarangi yakoreshejwe, byose bigomba kuhaguma kandi bikavugururwa kugira ngo bihorane isuku.

Yagize ati “Iyo tuvuze isuku mu Mujyi wa Kigali, tuba tuvuze hose. Iyo isuku ba nyirubwite batayigizemo uruhare, ntikunda. Ni mwebwe bireba cyane, nimubigire ibyanyu nimwe bigomba guheraho kuko ari mwe muhatuye. Ibi bikorwaremezo nimutabyitaho bizakomeza kwangirika kandi ni mwe bizagiraho ingaruka.”

Yabasabye gufatanya kugira ngo isuku irusheho kwimakazwa muri Vision City, kurangwa n’umuco ukwiye kuranga Abanyarwanda, kwamagana abakoresha ibiyobyabwenge, ndetse no gutoza abana babo kwambara imyambaro itabambika ubusa.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Rugemanshuro Regis, yasabye abatuye muri Vision City ko gukoresha Mituweli kuko ubu indwara zasabwaga kwivuza 100% kuri ubu byoroshye ku bayifite, abashishikariza kwishyura bagendeye ku nzego barimo.

Yanabasabye kujya bizigamira muri Ejo Heza by’umwihariko urubyiruko kuko bigira inyungu iri hagati ya 11% na 13% ku mwaka.

Yavuze ko ku myaka 55 uwizigamiye ahabwa pansiyo, umugaye mbere y’imyaka 55 ashobora gusaba pansiyo ye y’ubumuga, naho uwizigamye yitabye Imana, abasigaye bemewe n’amategeko bahabwa ubwizigame bwa nyakwigendera.

Mu gihe uwizigamiye muri Ejo Heza akarenza Miliyoni 4 Frw ubwizigame burengaho aba ashobora gusaba 40% yayo akayakoresha mbere y’uko agera ku myaka ya pansiyo 55, mu kwishyura ishuri, gushaka icumbi, ndetse no kuba yagirwa ingwate muri banki.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard , yashimiye abitabiriye umuganda, ashishikariza abatuye muri Vision City kurangwa n’isuku no kwimakaza umutekano, cyane ko ari yo ntero y’Umujyi wa Kigali, anabasaba gufatanya gutegura no kuzitabira umunsi mukuru w’umuganura uzaba ku wa 7 Kanama 2026, kugira ngo bazarusheho kugaragaza ubudasa bw’u Rwanda nka kimwe mu bigize umuco w’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard , yashimiye abitabiriye umuganda, ashishikariza abatuye muri vision city kurangwa n’isuku no kwimakaza umutekano
Nyuma y'umuganda, Abatuye muri Vision City banahuguriwe ku buryo bakoresha mu guhangana n'inkongi itewe ahanini na Gaz zikoreshwa mu rugo
Meya w’Umujyi wa Kigali yifatanyije n’abatuye muri Vision City mu muganda, abasaba kurushaho kugira isuku
Meya w'Umujyi wa Kigali ubwo yafatanyaga n'Umuyobozi wa RSSB gusiga amarangi
Abatuye muri Vision City bakoze umuganda wo gusiga amarangi
Meya Dusengiyumva mu kiganiro yatanze nyuma y’umuganda yavuze ko uko Vision City yatashywe imeze ari nako igomba kuguma
Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi bo nzego za leta iz’umutekano, n’abaturage bahatuye.
Nyuma y'umuganda abatuye muri Vision City bakurikiye ibiganiro bahabwaga n'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages