00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meteo yasobanuye ko bidashoboka ko amakuru y’iteganyagihe yakwizerwa 100%

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 26 August 2024 saa 09:13
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kugeza ubu kiri ku kigero cya 83% mu kuba amakuru y’iteganyagihe gitanga aba ukuri, gisobanura ko ari ikigero cyiza kuko ku Isi nta hantu bibaho ko amakuru y’itenganyagihe aba ari yo 100%.

Byagaragaye kenshi ko iteganyagiye ritagenda nk’uko biba byatangajwe na Meteo Rwanda, aho ishobora kuvuga ko imvura izagwa ari nyinshi ariko ugasanga urugero yatangaje ko izagwaho si rwo iguyeho.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko bidashoboka ko amakuru yatanze ku iteganyagihe aba impamo 100% kandi ko no ku isi yose ari uko bimeze.

Ati “Ikigero cya 83% turiho mu gutangaza amakuru y’iteganyagihe ni cyiza. Ibyo kuba amakuru twatangaje ataba yo 100% ntabwo ari mu Rwanda gusa kuko no ku Isi hose ntibishoboka ko amakuru batangaza aba yo 100% bitewe n’imiterere y’ikirere.”

Yakomeje avuga ko nubwo bari ku kigero cyiza, ariko atari cyo cya nyuma ahubwo ko bazakomeza kujya imbere bakarenza 83% ku makuru y’iteganyagihe ry’igihembwe nk’uko bimeze ku makuru y’iteganyagihe y’igihe gito kuko yo ari ku kigero cya 90%.

Gahigi, avuga ko amakuru ajyanye n’iteganyagihe ry’igihembwe yavuye ku kigero cya 71% mu myaka ine ishize.

Ati “Iyi 83% turiho ntabwo ariyo twari turiho mu myaka ine ishize ahubwo hatewe intambwe ikomeye bityo rero ntabwo tuzasubira inyuma kuko Leta y’u Rwanda iri kongerera ubumenyi abakora muri iyi serivisi no kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko ubu iby’ibanze byose birahari.”

Meteo Rwanda itangaza ko imvura izagwa mu gihembwe cy’Umuhindo wa 2024 izaba iri ku kigero kiringaniye bitewe n’uko ubushyuhe bw’amazi y’Injyanja ya Pasifika n’iy’u Buhinde, buzagabanuka bujya ku kigero gisanzwe buvuye ku kigero cyo hejuru bwariho kuva mu muhindo w’umwaka ushize. Izaba iri ku bipimo nk’ibyo mu muhindo wa 2020.

Meteo Rwanda ivuga ko amakuru itangaza y'iteganyagihe ari ku kigero cyiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .