Mu iteganyagihe rya Meteo Rwanda hagati ya Kamena- Nyakanga na Kanama, iki kigo cyavuze ko ibipimo by’ikigereranyo cy’ubushyuhe cy’igihe kirekire kiri hejuru cyane kurusha ibyabayeho mu myaka 30 ishize. Ni mu gihe imvura yo izaba iri mu kigero cy’isanzwe igwa.
Igipimo cy’ubushyuke cyo hejuru kizaba hagati ya 22°C na 33°C, ugereranyije n’icyari gisanzwe kiri hagati ya 20°C na 31°C. Igipimo cy’ubushyuhe kiri hasi kizaba kiri hagati ya 10°C na 20°C. Kiri hejuru ugereranyije n’ikiri hagati ya 9°C na 17°C cyari gisanzwe.
Ubushyuhe bwinshi buzumvikana mu bice by’Intara y’Iburasirazuba no mu Kibaya cya Bugarama mu Ntara y’Iburengerazuba.
Bice byo mu Kibaya cya Bugarama, Akarere ka Ngoma, ibice by’uturere twa Bugesera, Gatsibo na Nyagatare, amajyepfo y’uturere twa Rwamagana na Kayonza, uburengerazuba bw’Akarere ka Kirehe n’amajyepfo y’Akarere ka Gisagara bizagira ubushyuhe bwo hejuru kuva kuri 30°C kugeza kuri 33°C.
Ubushyuhe buri mu rugero buri hagati ya 28°C na 30°C bwitezwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba, ibice by’Umujyi wa Kigali n’iby’intara z’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze tuzarangwamo ubushyuhe buri ku kigero kiri hagati ya 22°C na 24°C, mu gihe ubushyuhe bwa nyuma buzaba buri ku kigero kiri hagati ya 10°C na 12°C.
Imvura iteganyijwe izaba iri kafi kwegera isanzwe iboneka muri ibi bihe, aho izaba iri hagati ya milimetero 40 na milimetero 250, mu gihe isanzwe yari hagati ya milimetero 32 na milimetero 258.
Imvura iri hejuru cyane ni ukuvuga iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 250 yitezwe mu bice by’Intara y’Iburengerazuba no mu turere twa Musanze, Nyamagabe, Nyaruguru, Gakenke na Muhanga.
Imvura iri mu rugero, iri hagati ya milimetero 150 na 200, yitezwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Kigali no mu bice bimwe na bimwe byo mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ibice bizagaragaramo imvura nke iri hagati ya milimetero 40 na 100, ni ibyo mu Ntara y’Iburasirazuba, n’ibice byo mu Mayaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!