Aya mafaranga yaciwe Meschack nyuma yo kwica amasezerano yabaye hagati ya TP Mazembe na BSC Young Boys.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 mu 2019 yagombaga kugurishwa mu Bubiligi mu ikipe ya R.S.C. Anderlecht, gusa mbere yo kujya muri iki gihugu yavuze ko agiye kureba umuryango we mu Bufaramsa agezeyo aratoroka asaba ubuhungiro mu Busuwisi, aho yageze akaganira na BSC Young Boys imusinyisha nk’umukinnyi wigenga.
Kuva icyo gihe TP Mazembe yakomeje kuburana ko umukinnyi wayo yagiye mu buryo budasobanutse.
Radio Okapi yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryategetse ko TP Mazembe yishyurwa $ 617,365 nk’impozamarira yo kwica amasezerano wongeyeho inyungu ya 5% yatangiye kubarwa muri Nyakanga uyu mwaka kugeza igihe umwenda uzaba wamaze kwishyurwa wose.
Iki cyemezo kije nyuma yuko Ishami rya FIFA rishinzwe gukemura ibibazo bijyanye n’amasezerano ryari ryaregewe dosiye ya Meschack Elia ku wa 12 Ukwakira 2020.
FIFA ivuga ko mu gihe amafaranga atazaba yishyuwe mu gihe cy’iminsi 45 uhereye uyu munsi, hari ibindi bihano bizafatirwa uyu mukinnyi ndetse n’ikipe ye.
Ibyo bihano birimo ko Meschack Elia azahagarikwa gukina mu gihe cy’amezi atandatu gishobora kongerwa kugeza igihe umwenda urangiriye. Ikipe ya BSC Young Boys izaharikwa kugura abakinnyi bashya yaba abo mu gihugu imbere iwayo n’abo hanze. Ibi bizakorwa mu gihe runaka gishobora kongerwa bitewe no kuba umwenda utararangira kwishyurwa.
Uyu mwenda nukomeza ntiwishyurwe ikirego kizashyikirizwa Urwego rwa FIFA rushinzwe Imyitwarire, abe arirwo rufatira imyanzuro ikipe n’uyu mukinnyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!