RCS igira ibyiciro bitanu by’amapeti, igito muri byo cyangwa se aho umuntu ahera iyo yinjiye muri RCS hakaba ku cyiciro cya Warder. Aha ni uwinjiye mu bacungagereza bato. Icyiciro gikuru ni icy’Abakomiseri.
Mu kiganiro na IGIHE Umuvugizi wa RCS, CS Sengabo Hillary yasobanuye ingingo ku yindi uko amapeti akurikirana, icyo bisaba ngo umuntu yinjire muri RCS ndetse n’igihe umukozi wa RCS ashobora kumanurwa ku ipeti cyangwa akirukanwa.



Ibitekerezo 0