Uyu mubyeyi w’abana babiri yabwiye New York Times ko yaguze imigabane mike muri Cesta Collective, sosiyete isanzwe icuruza aya masakoshi kuva mu 2018.
Aya masakoshi abohwa n’abagore bo mu Rwanda nyuma akoherezwa mu Butaliyani mu rwego rwo kuyogerera ubwiza bwisumbuyeho.
Meghan Markle yatangaje ko mu 2023 ariyo nshuro ya mbere yatemberanya isakoshi ya Cesta Collective icyo gihe yari yasohokanye n’umugabo we Prince Harry, Gwyneth Paltrow na Cameron Diaz.
Yemeza ko yamenye aya masakoshi binyuze kuri internet dore ko mu buzima bwe amara umwanya munini kuri internet ashakisha ibintu bishya cyangwa abahanga udushya bari hirya no hino ku Isi.
Nk’uko Meghan Markle abitangaza, icyamuteye gushora imari ye muri Cesta Collective ni uko yasanze bihura ni intego yiyemeje yo kongerera ubushobozi cyangwa gutera inkunga abanyabukorikori b’abagore mu rwego rwo kubongerera ubushobozi no gushaka uko bahabwa umushahara ufatika.
Ati “Hamwe na Cesta Collective ubu natangiye kumva neza umubare w’abagore bahinduriwe ubizima binyuze mu mirimo yabo, icyo ni ikintu cy’ingenzi kuri njye.”
Umuyobozi mu mukuru muri Cesta Collective, Erin Ryder yavuze ko kuva batangira gukorana na Meghan Markle ibicuruzwa byabo byatangiye gushakishwa cyane bitandukanye n’ibindi bihe byiza bagize mu bucuruzi bwabo.
Gushora imari si ibintu bishya kuri Meghan Markle dore ko afite ibindi bigo bigera ku 10 yashoyemo imari.
Kuri ubu ahantu hose Meghan Markle agiye yitwaza amasakoshi ya Cesta Collective ndetse ubwo aheruka gusura Colombia yari yitwaje amasakoshi atandukanye arimo Braided Canvas Tote ( igura 750$) na Crossbody ( igura 750$).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!