Urubanza rwa Basabose uregwa ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara rwakomeje kuri uyu wa 11 Ukuboza 2023, Me Flamme atangira akazi ko kunganira umukiriya we, nta kibazo.
Perezida w’urukiko yatanze ikiruhuko cya saa sita, agaruka asobanura ko habonetse imbogamizi y’uko Me Flamme yafashwe n’uburwayi butunguranye.
Me Vincent Lurquin uri kunganira Twahirwa Séraphin muri uru rubanza yasobanuye ko yari kumwe na Flamme, abona atangiye kuva imyuna, kandi ngo byari bikomeye, bituma afata icyemezo cyo kujya kwa muganga.
Ubwo umusimbura w’uyu munyamategeko yageraga mu rukiko, Basabose we ntiyari ahari. Ibi byatumye Perezida warwo yanzura ko urubanza rugomba gukomeza kuri uyu wa 12 Ukuboza.
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023. Byari biteganyijwe ko rupfundikirwa ku wa 11 Ukuboza mbere y’uko umwanzuro warwo usomwa ku ya 15 Ukuboza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!