Ibitaro bya Kibagabaga ni bimwe mu byakira abaturage benshi bo mu karere ka Gasabo babyivurizamo.
Ni bimwe mu byigisha ku rwego rwa kabiri u Rwanda rufite birimo ibitanda 225 bicumbikira abarwayi b’igihe gito cyangwa kirekire.
Byakira abarwayi bari hagati ya 200 na 250 bivuza bataha biganjemo ababa bahawe ‘transfers’ n’ibigo nderabuzima 16 byo mu Karere ka Gasabo, ibi bitaro biha serivisi kuri ibyo bitaro.
Bifite kandi abakozi 346 barimo abo ku rwego rwa ‘docteur’ 26, abaforomo bagera ku 120, ababyaza bagera kuri 65 n’abandi bakora mu byiciro binyuranye birimo n’ibitari ugutanga serivisi z’ubuvuzi.
Biri kubakwamo inzu y’ababyeyi yitezweho gutanga serivisi ababyeyi babyara bakenera mu rwego rwo hejuru. Iyi nyubako imaze imyaka irenga ibiri yubakwa.
Ubwo ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibagabaga bwatangaga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney yavuze ko imirimo yo kubaka iyi nyubako izarangira bitarenze umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27.
Ati “Ikibazo cy’inyubako yo kubyariramo ya Kibagabaga ni ikibazo twagangiriyeho na MINECOFIN mu gihe cyo kuganira ku ngengo y’imari ndetse no mu Mihigo twahize muri uyu mwaka izoherezwa ejobundi, twiyemeje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira yuzuye, na MINECOFIN ubwo yemera kuzadufasha kubona ingengo y’imari. Ni cyo twiyemeje keretse hagize ikindi kibazo kizamo hagati, ariko mu Mihigo dufite uyu mwaka ni uko iyi nyubako ya Kibagabaga igomba kurangira.”
Visi Perezida PAC, Murumunawabo Cecile yahise abaza niba ibikoresho byo muri ibi bitaro bizaboneka icyo gihe ku buryo inyubako itazuzura bikarangira idakoreshejwe.
Ndayizigiye yavuze ko ubu bari gushyira imbaraga mu gufasha Ibitaro bya Kibagabaga kubona ibikoresho bitandukanye badafite kuko nko mu byumba byakira indembe [ICU] ubu harimo ibitanda 12, ariko mu bihe biri imbere bizaba 30.
Ati “Hari ingero tumaze kugira aho tujya twihutira kurangiza inyubako ariko byagera ku bikoresho ugasanga turacyari hasi wenda hakazamo ibibazo byabonetsemo ariko ntabwo ari ibintu twumva ko twakomeza gukora.”
Yashimangiye ko hari gukorwa ibishoboka ngo muri uyu mushinga ibikorwa byose bizagendane ibi bitaro bitange umusaruro byitezweho bikimara kuzura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!