00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Matabaro wari umaze igihe ari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yasezeye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 February 2017 saa 12:42
Yasuwe :

Matabaro Jean Marie wari umaze igihe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali yasezeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Gashyantare 2017.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira, yabwiye IGIHE ko Matabaro yandikiye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali asaba guhagarika akazi kugeza igihe kitazwi.

Rangira ati"Yanditse asezera muri iki gitondo."

Matabaro yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali kuva mu mwaka wa 2010.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali asezeye nyuma y’aho Meya w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza, agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia nk’uko byasohotse mu byemezo by’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Matabaro wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali kuva muri 2010

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .