Maj Mudaheranwa uregwa kwica umusore amwitiranyije n’uwamutereye umwana inda yahakanye ibyaha

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Major Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri ukurikiranyweho kurasa umwana w’umunyeshuri witwa Gashayija Sam amwitiranyije na mugenzi we, yavugaga ko yamutereye umukobwa inda yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, ahakana ibyo ashinjwa.

Kuri uyu wa Kane, tariki 20 Gashyantare, nibwo Major Mudaheranwa aherekejwe n’umwunganira mu mategeko yagaragaye mu rukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu musirikare yishe Gashayija tariki 2 Gashyantare 2020 amurasiye mu Gasantere ka Cyinteko, mu Kagari Nyamirama mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Umushinjacyaha yavuze ko Major Mudaheranwa akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyo kwica abigambiriye no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku cyaha cyo kwica, yabwiye abacamanza ko tariki 2 Gashyantare uyu mwaka, uyu musirikare aribwo yishe arashe Gashayija Sam w’imyaka 17.

Yavuze ko Mudaheranwa yarasiye Gashayija mu Gasantere ka Cyinteko, amwitiranyije n’undi yakekaga ko ariwe wamutereye umwana w’umukobwa inda, nk’uko ngo abatangabuhamya babigaragaje.

Ubushinjacyaha bwagaragaje amafoto ya Gashayija amaze gupfa na zimwe mu nyandiko za muganga zigaragaza ko uyu mwana yishwe arashwe.

Bwagaragaje kandi ko abitwa Mugisha Patrick na Niyomukiza Fils, bavuga ko ubwabo biboneye uyu musirikare arasa uyu mwana.

Mu bandi batangabuhamya ngo uwitwa Harelimana Jean Paul, na we avuga ko nyuma yo kurasa Gashayija yiboneye uwo musirikare abika imbunda.

Ubushinjacya kandi bwagaragaje ko uwitwa Mukandekezi Josiane, na we yemeza ko mu kabari asanzwe akoramo, ariho uyu musirikare ngo yabikije moto akahava ajya kurasa uyu mwana.

Uwitwa Ingabire na we avuga ko yabonanye na Mudaheranwa avuye muri ako kabari nyuma yumva inkuru ko amaze kurasa umuntu.

Major Mudaheranwa yahakanye ibyaha aregwa

Major Mudaheranwa we yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite. Yavuze ko nta mpamvu ngo yari butume yica Gashayija kuko nta n’icyo bapfaga.

Yabwiye Urukiko ko kuri uwo munsi, ngo yari yazindutse ajya i Kibungo gusura umwana we uhiga, ahava yerekeza mu Murenge wa Rwimbogo aho asanzwe yororera ihene ze.

Yagize ati “Uwo munsi nari i Kibungo gusura umwana wanjye uhiga, nagiyeyo mu gitondo mvayo nimugoroba. Nahavuye njya mu matungo yanjye ari ahitwa Rwimbogo kure y’aho bavuga nakoreye icyaha, kugira ngo mbone ihene nagurisha ngo mbone amafaranga y’ishuri ry’umwana.”

Avuga ko ahagana saa mbili z’ijoro, aribwo yahamagawe abwirwa ko hari icyaha cyo kwica yakoze.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyo yireguza nta shingiro bifite, kuko amasaha avuga ko yagiriye mu matungo ye ari ukubeshya.

Buvuga ko umushumba we witwa Rwubahuka Wilson bahimba Sehene, ubwe avuga ko uyu musirikare yageze Rwimbogo saa tanu za mu gitondo kandi icyaha cyakozwe nijoro.

Ku cyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, ubushinjacyaha buvuga ko mu busanzwe umusirikare ufite ipeti nk’irye aba yemerewe gutunga imbunda, ariko akabikora mu byemewe n’amategeko.

Buvuga ko nubwo we avuga ko aheruka gutunga imbunda ya pistol mu 2015, umwana we avuga ko yayimubonanye mu 2018.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko mu iperereza ryakozwe, bwasanze mu rugo rwe hari amasasu umunani ya pistol, bukaba bwaraje no gusanga ameze neza nk’iryarashe Gashayija. Ibi nibyo bushingira bumusabira gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Abunganizi ba Major Mudaheranwa bavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite, kuko ngo nta bimenyetso bUtanga bigaragaza icyaha ko ari we wagikoze.

Mudaheranwa yasabye ko yarekurwa akajya kwita ku bana, kuko ngo hashize iminsi umugore we yitabye Imana.

Urukiko rwemeje ko ruzafata umwanzuro tariki 25 Gashyantare 2020.

Major Mudaheranwa yicaye ategereje ko atangira kuburanishwa
Major Mudaheranwa imbere y'urukiko mu iburanishwa ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo
Ubushinjacyaha bwasabiye Major Mudaheranwa gufungwa iminsi 30 kubera ibyaha bikomeye ashinjwa kugira ngo iperereza rikomeze
Maj Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri yahakanye icyaha akurikiranyweho cyo kwica Gashayija Sam w’imyaka 17 amwitiranyije na mugenzi we yavugaga ko yamutereye umukobwa inda
Abantu batandukanye bitabiriye uru rubanza
Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo rwatangiye kuburanisha uru rubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza