00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 07:59
Yasuwe :

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, kuri uyu munsi yasuye igihugu cya Centrafrique, ahura n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Maj Gen Nyakarundi yasuye umutwe wa RWABAT-1 ukorera mu kigo cya Socatel M’Poko i Bangui, agirana ikiganiro n’abayobozi b’uwo mutwe, abashimira ubunyamwuga, ubwitange ndetse n’umurava bagaragaza mu gusohoza neza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro.

Yanabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, abashimira uruhare rwabo mu guharanira amahoro n’umutekano.

Maj Gen Nyakarundi yabaganirije ku miterere y’umutekano w’u Rwanda no mu karere, anabashishikariza gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, kubahiriza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda no gukomeza gusigasira isura nziza yazo.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yanahuye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone, baganira ku butumwa bwa MINUSCA n’uruhare rukomeye abasirikare b’u Rwanda bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Biteganyijwe ko Maj Gen Nyakarundi azitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare b’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) batojwe na RDF, ndetse anagirane ibiganiro n’abayobozi ba MINUSCA ndetse n’ubuyobozi bw’Ingazo za Centrafrique.

Maj Gen Nyakarundi yasabye Ingabo z'u Rwanda gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga
Maj Gen Nyakarundi yasuye abari muri MINUSCA n'abari mu butumwa ku bw'ubufatanye bw'impande zombi
Maj Gen Nyakarundi yabaganirije ku mutekano mu Rwanda no mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages