00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Nkubito yashimye abikorera b’i Rubavu bayikomeyeho mu gihe yaraswagwaho

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 13 September 2026 saa 05:16
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito, yashimye abikorera bo mu Karere ka Rubavu bakomeje ibikorwa byabo, nubwo mu ntangiriro za 2025 FDLR n’indi mitwe bafatanyije barasaga mu Mujyi wa Rubavu.

Yabigarutseho ku wa 12 Nzeri 2026, mu mwiherero w’iminsi ibiri w’abikorera b’i Rubavu wabereye mu Karere ka Musanze.

Uyu mwiherero wari ugamije gusuzuma ibyagezweho no kureba ahashyirwa imbaraga mu guteza imbere akarere mu cyerekezo cya 2026-2032.

Maj Gen Nkubito yavuze ko kuba abikorera baragumye i Rubavu byagaragaje icyizere bafitiye Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Igihe cyose Rubavu yagize ibibazo by’umutekano mwaratwizeye ntimwahunga ngo mujye kuzamura imiturirwa i Kigali, nagiye kubona mbona muracyahari, ibi byaduhaye umukoro wo kumva ko dufite abo turindira umutekano kandi nka RDF tubifitiye ubushobozi.”

Yabasabye gukomeza ibikorwa by’ubucuruzi no kwirinda ibihuha bishobora kubadindiza.

Ati “Ibyo mukora nibyo bigaragaza ko mukunda Igihugu, nibyo byonyine bizatuma kibaho, kikagera ku iterambere, namwe mugende mukore kuko natwe imbaraga zacu buri munsi zigenda ziyongera umunsi ku wundi.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Habarurema Antoine, yabwiye IGIHE ko icyizere bafitiye Perezida wa Repubulika n’Ingabo z’u Rwanda cyatumye badahunga mu gihe umutekano wari ubangamiwe.

Ati “Twabonye byinshi muri cya gihe gikomeye, ariko kubera icyizere dufitiye Perezida w’u Rwanda na RDF barebye kure bakatuba hafi, iyo ataba bo ntabwo Rubavu iba ikibukwa, niyo mpamvu tutakutse umutima ngo duhunge, kandi uyu munsi turajwe inshinga no guhiga imihigo myinshi by’iterambere kuko nta cya yisenya.”

Umucuruzi Karasira Jean Bosco, yavuze ko umwiherero nk’uwo ubafasha kuganira n’ubuyobozi ku bibazo bahura na byo no gushakira ibisubizo hamwe.

Yongeyeho ko abikorera biyemeje gufatanya na Leta gushyira kaburimbo ku mihanda imwe n’imwe, kugira ngo koroshya ingendo bifashe ishoramari kwaguka.

Akarere ka Rubavu kabarurwamo abikorera bagera ku 14.947.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Habarurema Antoine yabwiye IGIHE ko icyizere bafitiye ingabo z’Igihugu na Perezida wa Repubulika ari byo byatumye badahunga aho byari bikomeye
Umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, Karasira Jean Bosco, yavuze ko kwitabira umwiherero nk’uyu bibafasha guhura n’ubuyobozi bakaganira ku bitagenda neza
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito, yasabye abikorera gushyira imbaraga mu bucuruzi bakora kuko Igihugu kirinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages