Yabigarutseho ku wa 12 Nzeri 2026, mu mwiherero w’iminsi ibiri w’abikorera b’i Rubavu wabereye mu Karere ka Musanze.
Uyu mwiherero wari ugamije gusuzuma ibyagezweho no kureba ahashyirwa imbaraga mu guteza imbere akarere mu cyerekezo cya 2026-2032.
Maj Gen Nkubito yavuze ko kuba abikorera baragumye i Rubavu byagaragaje icyizere bafitiye Ingabo z’u Rwanda.
Ati “Igihe cyose Rubavu yagize ibibazo by’umutekano mwaratwizeye ntimwahunga ngo mujye kuzamura imiturirwa i Kigali, nagiye kubona mbona muracyahari, ibi byaduhaye umukoro wo kumva ko dufite abo turindira umutekano kandi nka RDF tubifitiye ubushobozi.”
Yabasabye gukomeza ibikorwa by’ubucuruzi no kwirinda ibihuha bishobora kubadindiza.
Ati “Ibyo mukora nibyo bigaragaza ko mukunda Igihugu, nibyo byonyine bizatuma kibaho, kikagera ku iterambere, namwe mugende mukore kuko natwe imbaraga zacu buri munsi zigenda ziyongera umunsi ku wundi.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Habarurema Antoine, yabwiye IGIHE ko icyizere bafitiye Perezida wa Repubulika n’Ingabo z’u Rwanda cyatumye badahunga mu gihe umutekano wari ubangamiwe.
Ati “Twabonye byinshi muri cya gihe gikomeye, ariko kubera icyizere dufitiye Perezida w’u Rwanda na RDF barebye kure bakatuba hafi, iyo ataba bo ntabwo Rubavu iba ikibukwa, niyo mpamvu tutakutse umutima ngo duhunge, kandi uyu munsi turajwe inshinga no guhiga imihigo myinshi by’iterambere kuko nta cya yisenya.”
Umucuruzi Karasira Jean Bosco, yavuze ko umwiherero nk’uwo ubafasha kuganira n’ubuyobozi ku bibazo bahura na byo no gushakira ibisubizo hamwe.
Yongeyeho ko abikorera biyemeje gufatanya na Leta gushyira kaburimbo ku mihanda imwe n’imwe, kugira ngo koroshya ingendo bifashe ishoramari kwaguka.
Akarere ka Rubavu kabarurwamo abikorera bagera ku 14.947.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!