Uyu mugabo w’abana babiri aba mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe aho agiye kumara umwana n’igice.
Yahageze avuye muri Sudani nyuma y’aho hari hadutse intambara.
Aboubakar Haruna Ibrahim yabwiye IGIHE ko kuri ubu yishimira ubuzima abayeho mu Rwanda kuko butandukanye n’ubwo yavuyemo bwari burimo umutekano muke no kubaho utizeye ko uri buramuke.
Ati “Ubwo intambara yatangiraga muri Sudani narahunze nza nta kintu na kimwe mfite, naje mfite ubwoba ariko ngeze mu Rwanda bamfasha kubaho. Nabonye amahirwe yo kubona icyumba nkoreramo nkomeza akazi kanjye nk’uko bisanzwe aho nafashijwe na Cartas Rwanda mu kubona ibikoresho.”
Yavuze ko buri munsi ashobora gukorera 6000 Frw.
Ati “Ubu buri munsi nshobora gukorera 5000 Frw cyangwa 6000 Frw, mu kwezi nshobora kwinjiza ibihumbi 120 Frw cyangwa ibihumbi 130 Frw mu kwezi.’’
Haruna avuga ko yifuza gukomeza gutera imbere agafasha abana be babiri n’umugore we gukomeza kubaho neza.
Yavuze ko atifuza gusubira iwabo kuko yageze mu gihugu kirimo umutekano, kirimo kwishyira ukizana aho ashobora gukora atekanye we n’umuryango we.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira buri muturage wese ukeneye umutekano kandi rukanamufasha kwiteza imbere nk’uko bikorerwa n’abandi.
Ati ‘‘Igihugu cyacu gifungurira imiryango umuntu wese uza akeneye umutekano, akeneye amahoro kubera ko aho yari ari ntayahari, ntabwo rero bivuga ko ari ibihugu duhana imbibi gusa, n’ibihugu bindi harimo umutekano muke baza hano kimwe n’uko bajya no mu bindi bihugu, abaje hano barakirwa bakabana neza n’abandi baturage.’’
MINEMA ivuga ko imiryango 4000 y’impunzi zibarizwa mu Rwanda kuri ubu itagikeneye kubaho yishingikirije inkunga z’amahanga, nyuma yo gufashwa kwishakamo ibisubizo.
Inkambi ya Mahama ibarizwamo impunzi ibihumbi 70 zirimo Abanye-Congo, abavuye mu Burundi, Eritrea, Ethiopia n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!