PSF ivuga ko Made in Rwanda imaze gutanga umusaruro ku buryo bugaragara, aho ingano y’ibyo u Rwanda rukura hanze imaze kugabanukaho 10% n’ikinyuranyo kiri hagati y’ibyo ruhakura n’ibyo ruhajyana kigenda kigabanuka. Imibare igaragaza ko ibikomoka ku mpu n’imyenda bihakorerwa byiyongereye ku kigero cya 10%, gutunganya ibiribwa ku kigero cya 8% naho Sima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi kuri 21%.
Iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryasojwe kuri uyu wa Kabiri, ryatangiye ku ya 29 Ugushyingo, ryitabirwa n’abakora ibintu bitandukanye birimo imyambaro, ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, iby’ubwubatsi, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Gasamagera Benjamin, yagaragaje itandukaniro ry’iri n’ayaribanjirije, aho uretse kuba ryaritabiriwe n’abamurika benshi, biyongereyeho uturere twose, hanagaragajwe urunyurane rw’ibimurikwa byiza kandi byakunzwe bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera.
Bimwe muri ibyo, hagaragajwe nka Moto ziteranyirizwa mu Rwanda, ibikapu bigezweho, gutunganya ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bitanga icyizere ko kubitumiza hanze bishobora kuzaba amateka.
Gasamagera yasabye abikorera gushyira imbaraga mu guha ireme ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati “Dukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu guha ireme ibyo dukora, tugaharanira gukora ibirusha ubwiza ibituruka hanze, iyo ikaba intero y’uwikorera wese muri iki gihugu.”
Yasobanuye ko ibyo bizakuraho imyumvire ya bamwe bazi ko ibiva hanze aribyo byiza gusa yongera ati “Kugira ngo tubigereho biradusaba gukomeza kwihuta mu ikoranabuhanga, twitabira ibigezweho ndetse no kongerera ubumenyi abakozi dukoresha, bizatuma twongera ibyo tujyana ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo, tujyana yo ibicuruzwa byiza, byinshi kandi ku giciro kinogeye umuguzi. Kandi dufite amahirwe ko u Rwanda rumaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu cyoroshya ubucuruzi.”
Raporo ya Banki y’Isi, iheruka gushyira u Rwanda ku mwanya wa Kabiri muri Afurika no ku mwanya wa 41 ku Isi, mu bihugu byoroshya ishoramari n’ubucuruzi.
Gasamagera avuga ko abikorera bakwiye kugira imikoranire hagati yabo ituma ibyo bakora birushaho kunganirana mu kubyongerera agaciro, ko bizagerwaho habayeho gukorana n’amashuri y’imyuga n’ay’ikoranabuhanga mu gusaranganya amakuru ku bumenyi bukenewe no kubimenyekanisha mu itangazamakuru n’ahandi.
Muri iri murikagurisha hahembwe abikorera n’ibigo bitandukanye byabaye indashyikirwa n’ibyitwaye neza, biri mu byiciro bitandukanye birimo iby’ubutabire, ubugeni n’ubukorikori, kwakira neza ababagana, ubwubatsi, ibinyobwa, inganda zikora imyambaro n’ibindi.
Iri murikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rufatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ryitabirwa n’abacuruzi basaga 400.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO