Avuga ko igare rye ry’amapine atatu (tricycle) yise ‘Nakwa’ (Na sisi Kwa sisi) ari kimwe mu byakemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe kuko ryo ritangiza ibidukikije nk’ibindi binyabiziga bisanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko mu mwanya wa lisansi akoresha batiri irimo umuriro w’amashanyarazi ikaba ari yo ikoresha moteri.
Kabanguka avuga ko Nakwa ishobora kugenda ibilometero 40 ku isaha, kuri batiri imwe yuzuye umuriro igashobora gukora urugendo rw’ibilometero hagati ya 50 na 120.
Ati ariko “Biterwa n’umuzigo watwaye ukuntu ungana n’aho ugenda, niba ari imisozi cyangwa hamanutse.”
Ubwo umunyamakuru yageraga aho Kabanguka yiteguriraga kumurika igare rye, abakanishi bari bagiterateranya insinga zirigize n’impapuro z’ubugeni, bituma yibaza ku buziranenge bwaryo.
Gusa uyu mugabo yashimangiye ko nta kibazo rifite kuko yiyizera nk’impuguke mu bukanishi no gutunganya amashanyarazi.
Ati “Mu mashuri yisumbuye nize ubukanishi bwo mu nganda (Mécaniques Industrielle) i Goma ndangije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nkomereza amashuri muri Canada mu gutunganya amashanyarazi no kuyakoresha (Power Engineering) ngarutse mu Rwanda nihangiye umurimo ngo ntange umusanzu wo guhindura igihugu.”
Kabanguka yemeza ko Nakwa ishobora kwikorera umuzigo wa toni imwe ntigire ikibazo. Igare rya mbere yakoze ashobora kurigurisha ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 1.8 Frw.
Yakomeje ati “Iki giciro kizagabanuka nimpabwa ubufasha na Leta. Ndayisaba ko yamvaniraho umusoro ku bikoresho byinshi ntumiza mu mahanga hari nk’ibice by’amashanyarazi, amapine n’amatara n’ibindi.”
Nubwo yise iki gicuruzwa cye igare nawe ubwe yemera ko atari ryo, ariko yasanze atanacyita moto kuko kidahinda nk’izisanzweho.
Ahamya ko Nakwa izahiga ku isoko moto n’amagare byari bisanzwe kuko ikomeye kubirusha kandi ikaba ifite akamaro ko kurengera ibidukikije.











TANGA IGITEKEREZO