00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Brigitte Touadéra

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2026 saa 09:18
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Centrafrique, Madamu Brigitte Touadéra, amugaragariza uburyo Umuryango Imbuto Foundation ukomeje kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Brigitte Touadéra ku gicamunsi cyo ku wa 3 Nyakanga 2026.

Ibiganiro byabo byibanze ku musaruro wa Imbuto Foundation n’ibikorwa byayo bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu mishinga irimo iteza imbere ubuzima, uburezi no kubakira urubyiruko ubushobozi.

Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu 2001 utangijwe na Madamu Jeannette Kagame.

Mu myaka 25 umaze ushinzwe, wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n’umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y’u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n’ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’abagore n’urubyiruko.

Muri gahunda za Imbuto Foundation harimo nk’izwi nka ‘Inkubito y’Icyeza’ yatangiye mu 2005, igamije gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza kugeza ku yisumbuye.

Guhera mu 2005 kugeza mu 2025, Imbuto Foundation yari imaze guhemba abarenga 7600 muri iyi gahunda.

Hari gahunda kandi yo gushyigikira abana bari mu mashuri yisumbuye, ‘Edified Generation’ aho bishyurirwa amafaranga y’ishuri ndetse bagahabwa n’ibikoresho byose nkenerwa.

Umuryango Imbuto Foundation kandi unafasha muri gahunda zo gushyigikira umuryango, aho mu myaka ibiri ishize umaze gutera inkunga ingo mbonezamikurire zirenga ibihumbi bitanu z’abana b’abakora muri gahunda ya VUP mu turere 30 twose tw’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yeretse Brigitte Touadéra umusaruro wa Imbuto Foundation
Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Centrafrique, Brigitte Touadéra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages