Ni ubutumwa yagejeje ku banyamuryango ba AVEGA -Agahozo kuri uyu wa 14 Kamena 2024, ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banazirikana imyaka 30 y’ubudaheranwa bwabaranze.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA, abapfakazi bayirokotse batanze byinshi birenze n’ibyo bari bafite bubaka umuryango nyarwanda.
Ati “Kubitegereza uyu munsi muri ababyeyi bizihiye u Rwanda mutaraheranwe, ni ibyo kwizihiza koko. Mwabaye inkingi n’ingabo ikingira umuryango ngo abo mureberera baba abakuru n’abato, batagira ikibahungabanya.”
Yanavuze ko uyu muryango watanze umusanzu ukomeye mu kuvura ibikomere byari byinshi mu Banyarwanda, unafasha mu kububakamo ubumwe.
Ati “Uyu muryango wabaye agahozo koko mu bihe byari bikomeye, utanga ihumure ndetse mwagerageje no komorana ibikomere bitari komorwa n’uwo ari we wese. Rimwe mu masomo akomeye twabigiyeho, ni imbaraga n’ubushobozi mwishatsemo bwo kumenya uko muhuza Abanyarwanda nyamara nta mahugurwa mwabiherewe.”
“Mwarabishoboye, mubasha gufatanya ubwanyu ariko natwe twese nk’Abanyarwanda. Mwakomeje kutwerera imbuto z’urukundo, kwihangana, ubunyangamugayo n’ibindi byose biranga umubyeyi ubereye u Rwanda.”
Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko urugendo rw’ubudaheranwa Abanyarwanda bizihiza mu myaka 30 ishize umuntu yarurebera mu bice bitatu, aho imyaka 10 ya mbere yari iyo kunamira abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubasubiza icyubahiro bambuwe bagashyingurwa mu cyubahiro.
Ati “Byari ibihe bikomeye by’agahinda kenshi byanaturemereye cyane, ibikomere ku mubiri no ku mutima byari bikiri byinshi. Cyari igihe cyo kwirabura ariko cyari igihe cyo gukemura ibibazo by’imibereho bari byugarije abanyamuryango.”
Indi myaka 10 yakurikiyeho yabaye iyo kuremera abarokotse jenoside “duhereye kuri bike haba amacumbi, amavuriro, kwigisha abana amashuri kandi na byo ntibyari byoroshye.”
Ni mu gihe imyaka 10 yindi yabaye iyo gutsura imibereho myiza n’iterambere bityo icyari icyizere gihinduka ubushobozi n’imbaraga.
Mukabayire Valerie wayoboye Umuryango AVEGA-Agahozo mu bihe byashize yagaragaje ko uyu muryango watangiranye intego yo kubaka ubushobozi bw’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi iyo ntego yagezweho.
Ati “Ubu umupfakazi [warokotse Jenoside] ari kumwe n’abandi mu gihugu, ni umuturage nk’abandi ari mu bikorwa byose by’igihugu, ubu ntabwo wajya hariya abantu batuye no mu giturage ngo uvuge ngo ruriya rugo ni urw’umupfakazi. Rurasa n’izindi ndetse ahenshi rusa neza kurusha n’izirimo abagabo.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko ubudaheranwa bw’abagize umuryango AVEGA-Agahozo bwatumye bashikama batanga ubuhamya mu nkiko bwatumye gusambanywa ku gahato bishyirwa mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Mu bikorwa ntagereranywa byaranze ubudaheranwa bw’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi harimo ubuhamya bwatanze umusaruro ukomeye mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga, nko kugaragaza ubukana bw’icyaha cyo gusambanywa ku gahato cyakoreshejwe nk’igikoresho cya jenoside. AVEGA na SEVOTA bagize uruhare mu gufasha abahuye n’iri shyano kwerura bakajya kubigaragaza mu nkiko. Byatanze umusaruro ukomeye kuko iki cyaha kitari guteganyijwe mu byaha bigize jenoside.”
Yasobanuye ko mu rubanza rwa Jean Paul Akayesu wari Burugumesitiri wa Taba (ubu ni mu karere ka Kamonyi), rwaburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabaha rwashyiriweho u Rwanda, abacamanza bumvise uburemere n’ubugome bw’iki cyaha cyakorewe abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi, bafata icyemezo cyo kwinjiza gusambanywa ku gahato mu byaha mpuzamahanga bigize Jenoside.
Ati “Ni intambwe ikomeye yavuye mu budaheranwa bwanyu, bw’umuryango AVEGA-Agahozo.”
Umuryango AVEGA-Agahozo washinzwe mu 1995 n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugamije guhumurizanya no gufashanya kongera kwiyubaka.
Amafoto: Kwizera Herve



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!