Byabaye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, muri Village Urugwiro.
Aba bana bagize umwanya wo kwidagadura, gusangira, ndetse banereka Madamu Jeannette Kagame zimwe mu mpano bafite haba mu bijyanye no kubyina Kinyarwanda, imivugo no gukina Karate.
Igikorwa cyo gusangira iminsi mikuru n’abana baba baturutse hirya no hino mu gihugu, Madamu Jeannette Kagame akunda kugikora kenshi mu mpera z’umwaka.
Abana bakiranywe ubwuzu n'urugwiro
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yafatanyije na Madamu Jeannette Kagame mu gufasha abana gusoza umwaka neza
Iki gikorwa cyabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024
Ni ibirori byabereye muri Village Urugwiro byateguwe mu rwego rwo gusangira ndetse no gususurutsa abana
Madamu Jeannette Kagame yizihizanyije n'abana iminsi mikuru isoza umwaka, abifuriza iminsi mikuru myiza y’ibyishimo
Uba ari umwanya mwiza hagati y'abana na Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yahaye abana impano zitandukanye zirimo ibikoresho by’ishuri n’ibindi bibafasha kwidagadura
Ubwo Madamu Jeannette Kagame yagezaga kuri uyu mwana impano yamugeneye
Nyuma yo guhabwa impano, inseko irushaho kugwira
Hakaswe umutsima mu kwishimira isozwa ry'umwaka wa 2024
Madamu Jeannette Kagame ni inshuti y'abana cyane
Madamu Jeannette Kagame yafatanyije n'aba bana gukata Cake mu rwego rwo kwishimira ko basoje umwaka neza
Baririmbiye Madamu Jeannette Kagame hamwe n'abashyitsi bari muri ibi birori
Père Noël yari yiteguye gufasha abana kwishima
Abana batojwe gukina karate bagaragaje ko bari ku rwego rwiza muri uyu mukino
Abana kandi bigaragarije Madamu Jeannette Kagame mu muhamirizo w'intore
Habaye ibikorwa byerekana Umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo
Abana beretse Madamu Jeannette Kagame ubushobozi bwabo mu muhamirizo w'intore
Umushayayo ukomatanyije n'umuhamirizo w'intore, byari binogeye ijisho
Habayeho ibiganiro hagati y'abana na Madamu Jeannette Kagame
Abana bagaragarije ibyishimo Madamu Jeannette Kagame binyuze mu mbyino, indirimbo, imivugo n’imikino itandukanye
Madamu Jeanette Kagame yafashe umwanya wo kuganira n'aba bana
Wari umunsi w'akanyamuneza kuri aba bana batumiwe ngo basozanye umwaka na Madamu Jeannette Kagame
Abana bashimiye Madamu Jeannette Kagame wabatumiye
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée ubwo bageraga muri Village Urugwiro
Aba bana basanganije amashyi menshi Madamu Jeannette Kagame
Abana bari bahuje Urugwiro na Madamu Jeannette Kagame
Buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame yakira abana baturutse hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo kubifuriza gusoza neza umwaka no gutangira undi mu byishimo
Abana bagaragaje ubuhanga bwabo mu gusoma
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée bakurikiranye imikino itandukanye abana bakinaga
Abana barenga 300 baturutse hirya no hino mu gihugu ni bo bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame
Uba ari umunsi w'amateka kuri aba bana
Abana basusurukijwe n'abanyempano mu ndirimbo n'ibindi bikorwa byo kwidagadura
Abana bifurijwe ibiruhuko byiza no gusoza umwaka bakanatangira undi neza
Haba hatumiwe abanyempano batandukanye ngo bafashe abana kuryoherwa no kwizihirwa n'ibi birori baba bateguriwe
Akanyamuneza kari kose kuri aba bana
Buri mwana yari yagenewe impano na Père Noël
Ababyeyi na bo bafatanye ifoto z'urwibutso na Père Noël
Ni ibihe bitibagirana ku mwana wese witabiriye
Ibyishimo byari byose yaba ku ruhande rw'abana no ku rw'ababyeyi
Hari hateguwe ubwoko bw'imikino itandukanye
Byari ibyishimo ku babyeyi baherekeje abana babo muri Village Urugwiro
Uba ari umunsi w'akanyamuneza
Ababyeyi na bo baboneyeho bafata amafoto y'urwibutso
Ababyeyi baba batewe ishema n'abana babo baba bitabiriye ubutumire bwa Madamu Jeannette Kagame
Ni igikorwa ngarukamwaka cy'ikirenga gifasha abana kunogerwa n'iminsi mikuru
Abana bari basazwe n'umunezero mwinshi
Uba ari umunsi w'ibyishimo ku baba bitabiriye ubutumire bwa Madamu Jeannette Kagame
Uba ari umwanya mwiza uhuza abana bavuye mu ntara zitandukanye n'abo mu Mujyi wa Kigali
Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana bahagarariye abandi mu gihugu mu birori byo kubifuriza gusoza no gutangira umwaka neza
Abana baturutse hirya no hino mu gihugu bakiriwe muri Village Urugwiro
Buri mubyeyi aba yifuza gutahana ifoto ku munsi nk'uyu
Muri aba bana harimo abafite impano zitangaje mu myitozo ngororangingo
Umwanya wo gukina abana bawubyaje umusaruro barizihirwa
Père Noël ashyikiriza impano abana batandukanye
Kujya mu byicungo ni kimwe mu byizihira abana cyane
Hari hari abantu bafasha abana kwishimisha babashushanyaho
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!