00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yakurikiye umukino ku gitabo cy’uwarwanyije icengezamatwara rya Hitler

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 June 2017 saa 10:26
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bakurikiye igice cy’umukino wiswe ‘L’espèce humaine’ ushingiye ku gitabo cyanditswe n’Umufaransa, Robert Antelme, warwanyije icengezamatwara rya Hitler n’abari bamushyigikiye ryabibaga ingengabitekerezo yo kwica Abayahudi.

Uyu mukino wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mu cyumba cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr.Jean Damascène Bizimana n’abandi bantu biganjemo urubyiruko.

Ahagana saa mbili nibwo Ntarindwa Diogène uzwi cyane nka Atome mu mikino y’ikinamico n’urwenya na Maylis Bouffardigue, batangiye umukino mu buryo bw’ikinamico bwo kubara inkuru mpamo, aho ubutumwa batanze bwakoze benshi ku mutima kubera isano bufitanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi bishingirwa ku kuba uwanditse igitabo uyu mukino ushingiyeho abara inkuru y’uburyo yacitse ku icumu mu nkambi z’aba-Nazis, azizwa ibitekerezo bye mu ntambara ya kabiri y’Isi byarwanyaga cyane icengezamatwara ryabo n’ingengabitekezo yo kwica Abayahudi. Anagaruka ku bishe abantu mu ntambara ya kabiri y’Isi no ku butwari bw’abacitse ku icumu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko abateguye uyu mukino bakoze igikorwa cya kimuntu bakiyemeza kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi ku Isi yose bakoresheje ubugeni n’ikinamico.

Yagize ati “Hari uburyo bwo kumenya Jenoside nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu binyuze mu butabera, mu nyandiko ariko mwe mwahisemo ubugeni, turizera ko ubu ari uburyo buboneye bwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside ryabaye nk’icyorezi cyokamye ibisekuru byose.”

Yongeyeho ko kwifashisha ubugeni n’ikinamico, bizatuma ibisekuru byinshi bikurikira ubu butumwa igihe cyose.

Alain Ngirinshuti, umwe mu bitabiriye uyu mukino, yagarutse ku musanzu wawo, avuga ko ari inzira nziza yo gusobanura Jenoside muri rusange no kumenyekanisha iyakorewe Abatutsi birenze imbibi z’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ingenzi kuba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agera hanze y’igihugu by’umwihariko mu Bufaransa.”

Ntarindwa umwe mu bakinnye uyu mukino, yagarutse ku nkuru yo mu gitabo cya Robert Antelme, ayihuza n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Yatanze urugero rw’uburyo Abasesero bagerageje kwirwanaho, uko bamwe mu bari bakomeye babibaga urwango bashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi n’ibindi.

Uyu mukino wateguwe nyuma y’ubushakashatsi butandukanye ndetse n’ingendoshuri abawukina bakoreye ahantu hatandukanye harimo no mu Mujyi wa Auschwitz ahiciwe Abayahudi barenga miliyoni 1.1 mu nkambi.

Umukino ’L’espèce humaine’ [bisobanura Inyokomuntu] wateguwe bigizwemo uruhare n’abantu b’intiti batandukanye barimo Edgar Morin, Louis Georges Tin uyobora umuryango uhuriza hamwe abirabura baba mu Bufaransa baharanira kumenyekanisha ukuri n’amateka ya za Jenoside zabaye ku Isi. Atome awuhuriyemo n’abandi bakinnyi bakomeye b’i Burayi barimo uwitwa Maylis Bouffardigue, Yarol Stubert.

Umukinnyi Diogene Ntarindwa uzwi nka Atome na Malyis Bouffardigue ubwo bakinaga L’espèce humaine
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr.Jean Damascène Bizimana (iburyo)
Uhereye ibumoso ujya iburyo: Louis George Tin, Yarol Stubert, Dioegene Ntarindwa na Malyis Bouffardigue ubwo bakiraga ibibazo by’abantu nyuma y’uyu mukino
Alain Ngirinshuti, umwe mu bitabiriye uyu mukino, yagarutse ku musanzu wawo, avuga ko ari inzira nziza yo gusobanura Jenoside muri rusange no kumenyekanisha iyakorewe Abatutsi birenze imbibi z’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages