00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje impamvu u Rwanda rushora imari mu iterambere ry’abagore

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 28 May 2025 saa 04:13
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko guteza imbere abagore no kubafasha kugera kuri serivisi z’imari atari impuhwe bagirirwa kuko ari uburenganzira bwabo, kandi ko u Rwanda rubikora kuko bizana impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga izwi nka ‘Financial Alliance for Women Annual Summit’ ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere, ikaba yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 59.

Ni inama igamije kwigira hamwe uburyo bwo guteza imbere abikorera, by’umwihariko abagore bafite ibigo bito n’ibiciriritse.

Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru muri iyi nama, yavuze ko guteza imbere abagore atari ukubagirira impuhwe, ahubwo ari uburenganzira bwabo, bikaba n’inzira yo kubaka ubukungu butajegajega.

Ati “U Rwanda rwashyizeho ingamba zishingiye ku myumvire y’uko kugeza serivisi z’imari ku bagore atari ubufasha cyangwa impuhwe bagirirwa, ahubwo ari uburyo bwo guteza imbere ubukungu, kubaka ubukungu butajegajega ndetse n’ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga. Gusa ikirenzeho, ni uko ari uburenganzira bwa buri Munyarwandakazi.”

Yifashishije ubushakashatsi bwa Finscope 2024, agaragaza ko hari intambwe yatewe mu kugeza serivisi z’imari ku bagore, gusa ashimangira ko hakiri urugendo.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bafite uburenganzira bwo kugera kuri serivisi z'imari

Muri ubu bushakashatsi, hagaragazwa ko abagore bagerwaho na serivisi z’imari bari hejuru ya 90%, bavuye kuri 72% mu 2020. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nta mugore ukwiriye guhezwa mu kugerwaho na serivisi z’imari.

Ati “Nizera ko hari umunsi utari kure, ubwo tuzaba tuvuga ko serivisi z’imari zigera ku bagore zageze ku mubare wa nyuma ari wo 100%.”

U Rwanda rufite intego yo kugera ku bukungu buciriritse mu 2035 ndetse no kugera ku bukungu buteye imbere mu 2050. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bizashoboka binyuze mu gufasha abakora ubucuruzi butanditse (butujuje ibisabwa), kugira ngo binjire mu cyiciro cy’abakora ubucuruzi bwanditse, bityo bashobore no kwinjira mu mubare w’abatanga imisoro.

Ati “Kugera kuri iyo ntego bisaba kongera umubare w’abasora, ibi bikajyana no gufasha abantu benshi bahabwa ubufasha bukwiriye, kugira ngo bave mu cyiciro cy’abakora ubucuruzi butanditse, bajye mu cyiciro cy’abakora ubucuruzi bwanditse.”

Yavuze ko guteza imbere urwego rw’abikorera muri rusange ari ingenzi cyane mu kuzafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje, ati “Kugira urwego rw’abikorera ruteye imbere ni ingenzi cyane mu bijyanye no kongera ibyoherezwa mu mahanga nk’ubuhinzi bugize 25% by’umusaruro mbumbe wacu. Gushora mu rwego rw’abikorera ni amahitamo akwiriye kuri twe.”

Yongeyeho ati “Urwego rw’abikorera ni ingenzi mu guteza imbere ubukungu, kandi guteza imbere ubukungu kuri twe ni amahitamo twahisemo.”

Madamu Jeannette yagarutse ku buryo abagore hirya no hino ku Isi bimwa amahirwe mu ishoramari, ati “Ni gute habaho iterambere rirambye mu gihe kimwe cya kabiri cy’abaturage batabona serivisi z’imari mu buryo bukwiriye?”

Yibajije kandi impamvu hakiri impaka z’abibaza niba gushora imari mu guteza imbere abagore bikwiriye, mu gihe bizwi ko abagore bagira uruhare mu iterambere ry’Isi, ati “Ni gute abagore ku rwego mpuzamahanga bahezwa, bagafatwa nk’abadakwiriye gushyirwamo ishoramari?”

Yashimangiye ko abagore bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere, atanga urugero rw’uburyo hari abagore bakora mu nzego nkuru z’u Rwanda.

Ati “Iyo abagore bahawe amahirwe n’uburyo bwo gukoresha ubushobozi bwabo, abagore batanga umusaruro mwiza muri buri rwego rw’ubukungu bwacu.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko guteza imbere umugore bigira ingaruka nziza ku bukungu bw'u Rwanda

Ibigo by’imari byiyemeje kongera uruhare rwabyo mu iterambere

Ibigo by’imari 11 byo mu Rwanda byashyize umukono ku masezerano abiha umukoro wo kuzagira uruhare mu iterambere ry’abagore muri rusange.

Aya masezerano azwi nka ‘Women Entrepreneurs Finance Code’ agamije gutuma ibigo by’imari bigira uruhare mu iterambere ry’abagore binyuze mu kongera inguzanyo bitanga ku mishinga y’abagore, kubaha ubujyanama butuma imishinga yabo iterambere ndetse n’ibindi bituma bagera ku rwego rwiza mu rugendo rwabo rw’ishoramari.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yagaragaje ko abagore bayobora 40% by’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda, ariko bagahabwa inguzanyo zingana na 25% gusa by’izihabwa ibigo bito n’ibiciriritse.

Ibi ni byo byatumye ibigo by’imari byiyemeza kugira uruhare mu kongera inguzanyo bitanga ku bigo bito n’ibiciriritse biyoborwa n’abagore, nk’imwe mu ngamba yo kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko aya masezerano ari igihamya cy’uko guteza imbere abagore byavuye mu biganiro, bikaba biri gushyirwa mu ngiro.

Ati “Amasezerano ya Women Entrepreneurs Finance Code’ ni igihamya cy’ibikorwa by’uko ibiganiro byo guteza imbere abagore bitakiri ibiganiro gusa, ahubwo byahindutse inkingi yo kubakiraho ubukungu butajegajega kandi bugera kuri bose.”

U Rwanda rwinjiye mu bihugu 10 bya Afurika byasinye aya masezerano cyangwa se biri kwitegura kuyasinya. Ibigo by’imari birenga 260 nabyo bimaze kuyashyiraho umukono, birimo 11 byo mu Rwanda.

Ku rwego mpuzamahanga, abagore ntibagerwaho na serivisi z’imari ugereranyije n’abagabo, kandi bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.

Muri rusange, abagore barenga miliyoni 400 ntibagerwaho na serivisi nk’uko bigenda ku bagabo, ibi bigahombya ubukungu bw’Isi arenga miliyari 1700$.

Kuziba icyo cyuho no gufasha abagore kugera kuri serivisi z’imari muri rusange, bishobora kongera miliyari ibihumbi 10$ ku bukungu bw’Isi kugera mu 2030.

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari ageze kuri Kigali Convention Center, ahabereye iyi nama mpuzamahanga
Abagore bari mu bitabiriye iyi nama ari benshi
Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 59
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bafite uburenganzira bwo kugera kuri serivisi z'imari
Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yagaragaje ko kugeza serivisi z'imari ku bagore ari byiza ku bukungu bw'u Rwanda
Umuyobozi wa Banki ya Kigali yavuze ko bafite gahunda yo kurushaho guteza imbere ibigo by'ubucuruzi biyoborwa n'abagore
Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 59
Abitabiriye iyi nama bakurikiye ibiganiro byayitangiwemo

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages