00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lycée de Kigali: Ibikorwa by’itorero byitezweho uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri

Yanditswe na Ishimwe Daniel
Kuya 8 May 2017 saa 01:07
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishuri Ryisumbuye rya Lycée de Kigali, butangaza ko ibikorwa by’Itorero biherutse gutangizwa muri iki kigo byitezweho gutanga umusaruro haba mu bijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri ndetse n’imitsindire yabo.

Hashije igihe kirenga amezi atatu muri iri shuri hatangijwe ibikorwa by’itorero mu banyeshuri baharererwa. Abanyeshuri bahurira hamwe buri wa Gatanu ku mugoroba bitegura gutaha bagatozwa n’abarimu babo nk’umwe mu mihigo bahize nyuma yo kuva mu Itorero ry’abarezi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Batozwa umuco wo kugira icyerekezo, ubwitange, gukunda igihugu, kugira ubunyangamugayo, gukunda umurimo no kuwunoza, kwimakaza ubunyarwanda n’ubutwari n’ibindi.

Mu kiganiro Umuyobozi w’iki kigo, Martin M Masabo yagiranye na IGIHE yavuze ko itorero ari ingirakamaro mu kigo ahagarariye kuko usibye kubaka mu banyeshuri indangagaciro zikwiye Abanyarwanda rizagira uruhare no mu mitsindire yabo.

Yagize ati “ Ibi bikorwa bituma abanyeshuri baba intore bakiri bato bakigishwa gukunnda igihugu. Tubyitezeho byinshi birimo gutuma ishuri ryacu rikomeza kuba indashyikirwa mu gutsindisha kuko tubona abanyeshuri bagenda bagaraza ikinyabupfura uko iminsi ishira kandi ni kimwe mu bituma imitsindire izamuka. Bagenda barushaho kwishakamo ibisubizo by’ibibazo, binyuriye mu bikorwa bakora mu matsinda atandukanye.”

Umunyeshuri uhagarariye abandi, Rwamanywa Justus , yatangaje ko nubwo hashize igihe kitari kirekire abona ko hari impinduka igenda igaragara bitewe n’uko hari amahame agenga intore batozwa, akaba abarinda kwishora mu bikorwa bidashyigikira ihame ry’ubunyangamugayo uwatojwe wese aba agomba kugaragaza igihe cyose.

Anatangaza ko afite icyizere ko ibi bikorwa bizamworohereza inshingano aho azaba afatanyiriza hamwe n’abanyeshuri bagenzi be mu gukomeza gukuza izina ry’iki kigo, dore ko ari kimwe mu bya mbere bizwiho kurera abantu bakomeye muri iki gihugu.

Ibikorwa by’Intore byatangijwe ubwo abarezi basaga ibihumbi 73 bo mu bigo by’amashuri mu Rwanda Itorero ry’igihugu muri Mutarama 2017, bakaba ari bwo bahize gutoza abanyeshuri barera.

Abanyeshuri bahurira hamwe bagatozwa n'abarezi babo
Inyigisho abanyeshuri bahabwa mu itorero ngo zitanga icyizere ko zizagira uruhare no mu mitsindire y'amasomo asanzwe
Umunyeshuri uhagarariye abandi muri Lycée de Kigali, Rwamanywa Justus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages