00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Mutabazi na mugenzi we bagoye urukiko, umwe asohorwa igitaraganya

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 13 May 2014 saa 01:47
Yasuwe :

Amezi atatu Lt Joel Mutabazi na mugenzi we Joseph Nshimiymana “Camarade” bari barahawe gusoma amategeko ngo bamenye uburenganzira bwabo yabaye imfabusa, urubanza rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri ariko bongera kugora Urukiko rwa gisirikare rwa Kanombe.
Aba baregwa, Lt Mutabazi na Camarade basomewe ibyaha bashinjwa birimo kugambana kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba n’ibindi ariko babazwa niba babyemera cyangwa babihakana ntibasubize yego cyangwa oya.
Lt Mutabazi yavuze (…)

Amezi atatu Lt Joel Mutabazi na mugenzi we Joseph Nshimiymana “Camarade” bari barahawe gusoma amategeko ngo bamenye uburenganzira bwabo yabaye imfabusa, urubanza rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri ariko bongera kugora Urukiko rwa gisirikare rwa Kanombe.

Aba baregwa, Lt Mutabazi na Camarade basomewe ibyaha bashinjwa birimo kugambana kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba n’ibindi ariko babazwa niba babyemera cyangwa babihakana ntibasubize yego cyangwa oya.

Lt Mutabazi yavuze ko ntacyo yasubiza ku byo aregwa, kuko yemeza ko afunze ku buryo butemewe n’amategeko. Aha ariko Umucamanza yasobanuye ko Mutabazi yirengagiza ukuri, kuko haburanwa ku ifungwa rye, byemejwe ko byubahirije amategeko ndetse ahabwa iminsi itanu yo kujurira ntiyajurira.

Ku ruhande rwa Camarade, wahoze muri FDLR, we unashinjwa kuba yaragize uruhare mu iterwa rya gerenade Kicukiro muri Kanama umwaka ushize, nawe yanze kwemera cyangwa guhakana ibyo aregwa avuga ko abacamanza bari kuburanisha urubanza babumbye ibitabo by’amategeko, bivuze ko nta mategeko ari gukurikizwa mu rubanza. Ibi byatumye Perezida w’Urukiko ategeka ko imyifatire y’uyu muburanyi idahwitse ategeka ko asohorwa mu rukiko.

Nubwo yasohowe ariko, nyuma y’iminota itanu yaje kongera kwinjizwa ariko nabwo agezemo asaba imbabazi bya nyirarureshwa, aho gusubiza ko yemera cyangwa ahakana ibyo ashinjwa asubiza ko Urukiko rwakumva ibyo Ubushinjacyaha buvuga rukazabifataho umwanzuro we ngo ntacyo ashaka kubivugaho.

Lt Mutabazi(ibumoso) na Nshimiyimana(Camarade)

Mutabazi na Camarade bombi bariburanira, na n’uyu munsi Urukiko rwababajije ibirebana no kugira Avoka bavuga ko batamukeneye.

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya bushinja Camarade

Kuri uyu munsi Nshimiyimana Joseph niwe wahaswe ibibazo n’Ubushinjacyaha. Yashinjwe kuba mu mwaka wa 2006 aribwo yinjiye mu mutwe wa FDLR, abikoze ari mu Burundi. Yaje gukomeza gukorana n’uyu mutwe aho yashikarizaga gutera u Rwanda. Ubushinjacyaha bwanemeje ko Joseph yakoze ikosi rya gisirikare ry’amezi agera kuri atanu ahitwa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yarahavanye n’ipeti rya Kaporali.

Nshimiyimana ngo yaje kuva muri RDC asubira mu Burundi ariko aza kwerekeza I Kampala muri Uganda afashijwe n’uwitwa Bahati, agezeyo yahasanze Capt Bosco wo muri FDLR., bahatangira ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Joseph anashinjwa impapuro mpimbano zirimo guhindura amazina, aho kwitwa Nshimiyimana Joseph nk’uko biri ku ndangamuntu ye, ahubwo yiswe Nsubuga David mu rwego rwo kuyobya uburari.

Ubushinjacyaha bwakomeje guhabwa umwanya, bushimangira ko ubucuruzi bwa Joseph muri aya mabuye y’agaciro, amafaranga yavagamo ariyo yakoreshwaga mu kugura intwaro z’umutwe wa FDLR zo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko Joseph yaje gusanga ibi bidahagije, ahitamo no kujya mu mutwe wa RNC afashijwe n’uwitwa Ngendahimana Jeremie ndetse ngo anahabwa n’ikarita y’umuryango wa RNC.

Bwakomeje buvuga ko Joseph yakoreshaga ibishoboka byose ngo Leta y’u Rwanda ayisebye mu mahanga. Buvuga ko Joseph yavugaga ko abaturage bo mu Rwanda bicishijwe ubukene cyane cyane abo mu giturage, kuba mu Rwanda hari ubwoko bumwe, abanyamakuru batotezwa n’ibindi. Ibi byose bikagaragara nko guharabika igihugu acyangisha rubanda kandi ari ibinyoma.

Ubushinjacyaha buvuga ko Joseph ari muri Uganda ariho yaje kuhahurira na Lt. Joel Mutabazi nawe wakoranaga na RNC.

Ubushinjacyaha bwakomeje bushinja aba bagabo ko aha ariho Kayumba Nyamwasa yasabye Lt. Mutabazi ko nk’umuntu uheruka mu Rwanda agomba kumenya amakuru y’uburyo ingabo z’u Rwanda zikora, ayo makuru akajya amenyekana kuri uyu mutwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Joseph yahawe inshingano zo kumenya amakuru ya M23 ariko agakurikirana n’amakuru yo mu Rwanda. Amakuru Ubushinjacyaha buvuga ko bwavanye kuri telefoni hakoreshejwe Skype na whatasp, ngo agaragaza Joseph abwira Lt.Mutabazi uko RDF yinjiza ingabo zayo mu gisirikare.

Aha ngo ni naho aba bagabo babifashijwemo na RNC na FDLR, bakomereje umugambi wo kugaba ibitero mu mujyi wa Kigali, bavuye i Kampala muri Uganda.

Uko gutera ibisasu Kicukiro byateguwe

Ubushinjacyaha bugaragaza uko ibitero byakozwe tariki ya 19 Kanama 2013 byateguwe, ngo byabereye mu nama yabaye muri Nyakanga 2013 i Kampala muri Uganda yateguwe na RNC na FDLR.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko n’imbaga y’abantu bari aho ko uwitwa Col. Jamali ariwe wari uyoboye iyo nama ari kumwe n’uwitwa Kazani uzwiku ku izina rya Ahmed, ukorera televeziyo ya Hezborah umutwe wo muri Palestine, uyu nawo ukaba warashyizwe ku mitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nama kandi kandi yari yanitabiriwe n’uwitwa Bob uyu akaba yari asanzwe ari esikoti wa Kajuga Robert wa Perezida w’interahamwe mu Rwanda, uyu ngo asanzwe aba muri Kenya.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko gerenade eshanu arizo zari zateguwe guterwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali, muri gahunda yo guhungabanya amatora y’Abadepite yarimo kuba mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko zazanwe n’uwitwa Bob ariko Joseph niwe wazishyikirije uwitwa Gafiri wo muri RNC na Ndagijimana, Joseph, we ngo yagumye ahitwa Kabare muri Uganda naho Gafiri akomeza azanye gerenade mu Rwanda. Baraye ahitwa kwa Haji Nyabugogo, bukeye nibwo bazijugunye mu isoko rya Kicukiro, mu minsi ibiri iki gikorwa cyakozwemo, abantu babiri barapfuye, 46 barakomereka.

Bateye igisasu babanje kwica imirongo ya MTN

Ubushinacyaha bwakomeje kwemeza ko Joseph ubwo yari ahitwa Kabare muri Uganda, yari afite akuma kazwi ku izina rya Cyber attack ngo gafasha ko umuntu wese uhamagaye akoresheje umurongo wa MTN, iyi sosiyete idashobora kumenya ibirimo gukorerwaho, aka kuma ngo bakavanye ku muhinde ukorera Kampala muri Uganda.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ubwo Gafiri yateraga igisasu Kicukiro yari afite aka kuma gacomekwa kuri telefoni, ariko we yakomeje kuvugana na Joseph nyamara muri MTN badashobora kubatahura ngo bafatwe kugeza yambutse akajya muri Uganda.

Ubushinjacyaha bwagaraje bamwe bakoranaga n’aba bagabo bakora mu bigo bimwe mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwakomeje guhamya ko Joseph ubwe yemeye ko mu butasi yakoraga mu Rwanda, hari abagombaga kujya bamuha amakuru. Nubwo Ubushinjacyaha butavuga amazina yabo, hagaragajwe ko harimo umuganga wo mu bitaro bya Kanombe wagombaga kujya abamenyera abasirikare b’u Rwanda baguye ku rugamba, umukozi wo muri MTN wagombaga kujya amenya ibyavugiwe kuri telefoni, abanyamakuru bane bagombaga kujya bakorana barimo umwe wo kuri Radiyo Flash, umwe wo kuri Radiyo Salus, umwe wa Radiyo ya Rusizi n’uwo kuri Contact FM.

Ubushinjacyaha bwakomeje gushinja Nshimiyimana guteza imvururu mu gihugu ngo akwirakwiza impapuro zamamaza umutwe wa RNC, aha ariko Perezida w’urukiko yavuze ko iki kirego ntagihamya gifite kuko ntaho bigaragara ko uyu mugabo hari aho yashyize ikirango cyangwa irindi yamamaza rigaragaza amatwara ya RNC, bityo ngo ibi ntibikwiye guhabwa agaciro. Iki gihano kikaba gihanishwa gufungwa hagati y’imyaka 10-15.

Ubushinjacyaha bwongeye gushinja Lt.Mutabazi kuba ngo yarakoranaga na Joseph bikaba bigaragarira ku butumwa bugufi bandikiraniraga bwa Whatasp na Skype. Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha niba hari ibimenyetseo cyangwa ubutumwa bafite, ariko Ubushinjacyaha bwavuze ko Lt. Mutabazi yazisibye nawe avuga ko ibi byerekana ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga byose bidakwiye guhabwa agaciro.

Gusa igikomeje kwibazwa na benshi ni ukuntu mu rukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo, aba bagabo bemeye ko bari barandikiranye bakanabisinyira, ubu bakaba bongeye kubihakana. Aha nabo bavuga ko basinye ku gahato nubwo Ubushinjacyaha nabwo buvuga ko ibyo bavuga ari ukubeshya kuko bigeze kwerekana amashushusho Lt.Mutabazi avuga ntawe umuri hejuru.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatatu herekanwa videwo igaragaza Joseph atanga ubuhamya mu rukiko rw’i Nyamirambo, ku buryo ngo ibyo avuga ko atari ibye yavuze uyu munsi bizagaragara ko yabivuze ntawe umuri hejuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages