Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu mutwe w’abarindaga Perezida Juvenal Habyarimana ndetse yari umuyobozi wungirije wawo.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Umuvugizi wa FARDC Général Léon Kasonga, yahamije ko urupfu rwa Sylvestre Mudacumura hamwe n’abo bari kumwe ari inkuru nziza ku gisirikare cya Congo, kuko "yari ayoboye igice cya FDLR cyigometse ku mugambi wo gutaha mu Rwanda ku bushake."
Yakomeje ati "Iyicwa rye ni ikimenyetso gikomeye no ku yindi mitwe y’abarwanyi."
Umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FARDC ngo wari wakurikiranye Mudacumura umenya aho aherereye, ni ko kumusangayo ndetse ahita yicanwa n’abo bari kumwe.
Gen. Mudacumura yishwe nyuma y’uko mu 2016, Major Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abamurindaga, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Uyu Mugisha yari umwe mu bayobozi FDLR yagenderagaho, akaba asanzwe anashakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha by’intambara yakoze ahitwa Busurungi muri Walikale mu gihe cya Omoja Wetu.
Mu bagarutse ku rupfu rwa Mudacumura harimo umunyamakuru Simone Schlindwein w’ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage, ukurikiranira hafi inkuru zo muri RDC by’umwihariko. We yavugaga ko byemejwe ko Gen Mudacumura yishwe mu rukerera mu gico yatezwe n’inyeshyamba za Nduma Defence Forces, NDF.
Flash: its confirmed now: Sylvestre Mudacumura : #rwanda n hutu Militia #Fdlr military leader, wanted by #ICC for war crimes and crimes against humanity, was killed this morning in #congo nyanzale, chefferie de Bwito.. most likely by NDF militia. pic.twitter.com/cI8icxlqJv
— simone schlindwein (@schlindweinsim) September 18, 2019
Undi ni Saleh Mwanamilongo, Umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu ya RDC, RTNC, wavuze ko Mudacumura yiciwe ahitwa Makomalehe, ni agace kari hagati ya Nyanzale na Bambo, mu Karere ka Bwito.
URGENT: Sylvestre Mudacumura, chef militaire des FDLR serait tué ce matin dans la localité de Makomalehe ( entre Nyanzale et Bambo dans la chefferie de Bwito ,territoire de Rutshuru,Nord-Kivu.En 2012 la CPI a émis un mandat d'arrêt à son encontre pour crimes de guerre.#DRC #RDC
— Saleh Mwanamilongo (@SMwanamilongo1) September 18, 2019
Gen Mudacumura yakekwagaho ibyaha icyenda byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2009 na 2010. Yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya rya General Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye.
Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi 13 Nyakanga 2012. Gusa yari atarafatwa.
Mu bindi byaha Mudacumura w’imyaka 65 yaregwaga harimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, kwangiza ibice bimwe by’umubiri ku muntu, gufata ku ngufu, kwangiza imitungo no gusahura.



















TANGA IGITEKEREZO