00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Col Gashugi yahererekanyije ububasha n’uwo yasimbuye muri Minadef

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 21 July 2015 saa 07:51
Yasuwe :

Nyuma y’uko Lt Col Gashugi Innocent agizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo (MINADEF), kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2015 yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya Col Joseph Rutabana.

Uyu muhango w’ihererekanya bubasha wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura, wanitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe.

Lt. Col Innocent Gashugi yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri MINADEF n’iteka rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ryo kuwa 17 Nyakanga 2015.

Abahererekanyije ububasha bashimiye Perezida Paul Kagame ariwe umugaba Mukuru w’ikirenga w’ingabo ku cyizere yabagiriye.

Amb. Col Rutabana yashimiye ubuyobozi bwa MINADEF n’umuryango w’ingabo z’u Rwanda,RDF , ku bufasha bamuhaye mu nshingano ze nk’Umunyamabanga uhoraho, anifuriza amahirwe umusimbuye.

Minisitiri w’Ingabo ,Gen. James Kabarebe, wayoboye uyu muhango na we yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere agirira ibikorwa bya RDF.

Yashimiye Umunyamabanga uhoraho ucyuye igihe ku kazi keza yakoze, aha ikaze Umunyamabanga mushya amwizeza ubufatanye.

Amb. Col Joseph Rutabana yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo mu myaka ibiri ishize, agiye gukomeza imirimo ye nk’Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Israel.

Lt Col Gashugi yabaye Umuyobozi w’imari muri Minisiteri y’Ingabo, aba umuyobozi muri Zigama CSS. Mbere yo kugirwa Umunyamabanga uhoraho muri MINADEF yari Umuyobozi Mukuru mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages