Lous and the Yakuza yavuye mu Bubiligi aho asanzwe akorera umuziki we yerekeza i New York muri Amerika aho yasinyiye amasezerano na label ya Jay-Z izwi nka Roc Nation.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Deejay, aho yabajijwe niba yarasinyanye amasezerano n’iyi label mu gusubiza akemeza ko ari byo.
Ati “Nasinye muri Roc Nation mu byumweru bitatu bishize cyangwa ukwezi. Ndabyishimiye, ndi umunyamugisha, ni ibintu bidasanzwe kuri njye. Nahuye Jay Brown wafatanyije na Jay-Z gutangiza Roc Nation.”
Nyuma yo gusinya muri Roc Nation, uyu mukobwa yongerewe mu bazaririmba mu gitaramo cy’iri mu by’uruhererekane Alicia Keys agiye gukora azenguruka Isi. Azafungura ikizabera mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.
Roc Nation uyu yasinyemo yatangijwe na Jay-Z na Jay Brown mu 2008. Niyo yazamukiye abahanzi bakomeye nka J. Cole, Rihanna n’abandi.
Ubu ibarizwamo abarimo Lil Uzi Vert, Alicia Keys, Meek Mill, Megan Thee Stallion, Kelly Rowland n’abandi.
Lous and the Yakuza wasinyemo ni umwe mu bahanzikazi bagezweho baririmba igifaransa. Aheruka kwegukana igihembo kiri mu bikomeye bitangirwa mu Bufaransa.
Ni igihembo yahawe na sosiyete y’abahanzi, abanditsi ndetse n’abanononsora umuziki izwi nka SACEM imaze imyaka 170 ikora ibikorwa byerekeye umuziki mu Bufaransa, yatowe muri ibi bihembo nk’umuhanzi mwiza mushya.
Muri Mata 2021 ikinyamakuru Forbes cyandika ku bijyanye n’ubukungu no gukora intonde zitandukanye cyamushyize mu rubyiruko rutanga icyizere rutarageza imyaka 30 y’amavuko rukorera i Burayi.
Lous and Yakuza w’imyaka 25 mu bihe byashize aheruka gutorwa nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards. Byari ku nshuro ya 11 ubwo habaga ibi birori byo gutanga ibi bihembo byabaye tariki 25 Ugushyingo 2020.
Mu byiciro 10 byatanzwemo ibihembo Lous and the Yakuza yahatanaga muri bitatu harimo umuhanzi w’umwaka, album y’umwaka aho iye yitwa Gore yari irimo ndetse n’icy’indirimbo y’umwaka aho iyitwa Tu es Gore ariyo yari ihanganye n’izindi.
Ni umuhanzikazi uhanzwe amaso ku mugabane w’u Burayi. Mu minsi ishize yigeze gutoranywa mu bahanzi bane mu Bufaransa bemerewe gufashwa n’ikigo gicuruza umuziki cya Spotify.
Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuraperi akaba n’umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] na nyina w’Umunyarwandakazi.
Aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n’Ikidage n’Igiswayile nabyo abyifashisha mu muziki we. Hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Lous and the Yakuza a signé un deal de management avec Roc Nation. pic.twitter.com/jGRUzD4i60
— Les News de Sham (@News2Sham) April 28, 2022
🆕 SUPPORT ANNOUNCED
Not long to go now before @aliciakeys brings The Alicia + Keys World Tour with support from Lous and the Yakuza to #Birmingham!
Still haven't got those tickets, book here ➡️ https://t.co/NwtdUPMsjC pic.twitter.com/6BOyiWzOUg
— Utilita Arena Birmingham (@UtilitaArenaBHM) April 21, 2022
Reba indirimbo Lous and The Yakuza aheruka gushyira hanze



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!