Loni yashyizeho u Rwanda ngo ruzayobore imishinga y’iterambere izakurikira iy’intego z’ikinyagihumbi (MDGs) zizarangirana na 2015.
Amakuru dukesha ikinyamakuru CBS8 avuga ko impamvu Loni yatoranyije u Rwanda ari uko ari igihugu cyashyize umuhate ugaragara mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere za Loni.
Loni ivuga ko uburambe u Rwanda rufite buzarufasha kuba intangarugero mu kubaka ubushobozi no guhanga ibigo bifite imbaraga byo guteza imbere ikiremwa muntu nyuma ya 2015. Ibi u Rwanda ruzabifatanya na Tunisia.
Mu nama ya Loni yiga ku ntego z’ikinyagihumbi, Perezida Kagame, uri mu itsinda rishinzwe guteza MDGs , yavuze ko intego z’iterambere z’ikinyagihumbi (MDGs) ari intangiriro y’iterambere ry’ikiremwamuntu aho kuba iherezo yaryo.
Ati” Kuba ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka ntibivuze ko kitakiriho. Imbogamizi zo zizahoraho, ikizima ni ukuzifata nk’amahirwe yo kubona ibitagenda neza bigakemurwa”.
Raporo yashyizwe ahagaragara ku buryo MDGs zateje imbere abatuye Isi, yagaragaje ko ubukene bukabije bwagabanutseho 22%.
Abana biyandikishije mu mashuri bavuye kuri 83% bagera kuri 90% ku Isi, naho abagore babonye akazi katari ak’ubuhinzi bazamukaho 5%.
Iyo raporo yerekana ko impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 47% kuva mu 1990 kugeza mu 2013.
Mu Rwanda abarenga miliyoni bavuye mu bukene mu myaka itanu ishize, impfu z’abana ziragabanuka ziva kuri 62% mu 2008 zigera kuri 30% muri uyu mwaka.
Abahitanwa na Malariya bagabanutseho 70% , abagore 95% nibo bitabwaho kwa muganga mu gihe batwite naho 97% bakabyazwa n’umuganga.
U Rwanda kandi rwaciye agahigo mu kugira abagore benshi mu nteko Nshingamategeko ku kigero cya 62%.
Minisitiri w’intebe wa Norvege, Erna Solberg na Perezida Paul Kagame bakunze kuvuga ko MDGs ari intangiriro y’iterambere rya muntu kandi ko nyuma yazo hagomba gushyirwaho izindi ngamba zikomeye zo gukomeza urugendo rw’iterambere.
Mu gihe intego z’iterambere z’ikinyagihumbi zegereje umusozo, Ki Moon, Perezida Kagame n’abandi bari mu itsinda rishinzwe kuzishyira mu bikorwa barahamagarira ibihugu kongera umuvuduko w’iterambere.























TANGA IGITEKEREZO