Ni ku nshuro ya mbere Umuryango Mpuzamahanga ushyize mu majwi ingabo za leta ya Congo Kinshasa mu buryo bweruye ko zagize uruhare mu rupfu rw’abashyinguwe mu byobo rusange bigera kuri 42 muri Kasai.
Nubwo Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo yigeze avuga kuri iyo raporo, Leta yahereye kera ihakana ko nta ruhare ingabo zayo zagize mu icukurwa ry’ibyobo rusange byavumbuwe muri aka gace.
Iyo raporo ivuga ko kuwa 20 Kamena 2017, Loni yari imaze kuvumbura ibyobo rusange birenga 42 mu Ntara ya Kasai kandi ko byinshi byacukuwe n’ingabo za Leta ya Congo nyuma y’imirwano yazihuje n’inyeshyamba guhera muri Kanama 2016, nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga.
Mu minsi ishize kandi UNJHRO yari yatangaje ko yavumbuye ibyobo rusange 38 muri Kasai y’Uburengerazuba, byose hamwe byari bimaze kuba ibyobo 80.
Yavuze kandi ko iyo mirwano yari imaze guhitana ubuzima bw’abantu basaga ibihumbi bitatu, naho ababarirwa muri za miliyoni bahunze, ko byose byaturutse ku mvururu zakurikiwe n’uko Perezida Kabila yanze kurekura ubutegetsi igihe manda ye yari irangiye mu Ukuboza 2016.
Loni yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko kuva mu ntangiriro za 2017, Congo ishinjwa ibirego birenga 2800 birebana no kubangamira uburenganzira bwa muntu, naho abantu barenga 170 bafunzwe mu buryo bunyturanije n’amategeko.
Ivuga kandi ko mu ntara ya Kasai gusa, abantu basaga 491 harimo abana 140 bamaze kwicwa.



















TANGA IGITEKEREZO