Iki cyegeranyo cyerekana uko imiyoborere ihagaze, gitegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, gifashijwemo n’abandi bafatanyabikorwa barimo ishami rya Loni rishinzwe iterambere cyamuritswe kuwa 31 Mutarama 2017.
Icyo cyegeranyo gikubiyemo ibipimo bigaragaza ubutegetsi bugendera ku mategeko, uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, umutekano n’ituze rusange, imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’iterambere ry’ubukungu.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Lamin Mamadou avuga ko ku nshuro ya kane gishyizwe ahagaragara, kimaze gutanga umusaruro kandi ko Loni izakomeza kubishyigikira.
Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye urashima bikomeye ishyirwa imbere ry’Imiyoborere kuko twizeye ko ari ingingo ya ngombwa igeza ku iterambere n’umutuzo birambye bikenewe n’abantu. Niyo mpamvu dukomeza guha agaciro ubufatanye bwacu bukomeye na Leta y’u Rwanda binyuze muri RGB.”
Ubwo iki cyegeranyo cyamurikwaga, Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibi byose kugerwaho ari uko Leta ishyira mu bikorwa inama yahawe mu byegeranyo byabanje.
Yagize ati “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda kuko ibumbatira bikomeye inama twakomeje gutanga mu byegeranyo byatambutse kandi dufite icyizere ko n’ubu izikubiye muri iki muzazizirikana mu kuzishyira mu bikorwa.”
Kuva mu myaka itanu ishize, igipimo cy’umutekano n’ituze rusange cyongeye kuza ku mwanya wa mbere na 92.62% kivuye kuri 91.6% cyariho mu 2014. Gusa ku nshuro ya kane yikurikiranya, icy’imitangire ya serivisi cyongeye kuza ku mwanya wa nyuma n’amanota 72.93% mu gihe mu 2014 cyari gifite 72.00%.
N’ubwo imitangire ya serivisi ikomeza gutungwa agatoki, Perezida Kagame yabigarutseho mu Nama y’Umushyikirano ya 14 asaba abazihabwa kujya basobanuza impamvu bazihawe uko batabyifuza.
Inkuru bifitanye isano: Umutekano waje ku isonga, imitangire ya serivisi yongera kuza inyuma mu bipimo by’imiyoborere bya 2016



















TANGA IGITEKEREZO