Ni umuhango wabaye ku nshuro ya 20, aho abana 40 bakomoka mu miryango 15 bahawe amazina. Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we wari umushyitsi mukuru mu gihe mu bandi bayobozi bitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame.
Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze gukomeza kwita ku ngagi kuko zifatiye runini igihugu. Ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese."
– Amafoto agaragaza abise amazina abana b’ingagi
Ibirori byo kwita izina abana b’ingagi birahumuje
13:40: Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, atangiye kugeza ijambo ry’umunsi ku bitabiriye. Ashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kubungabunga ibidukikije. Avuze ko abaturage ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu urusobe rw’ibinyabuzima.
Ashimiye abise amazina ku kuba basize “igice cy’umutima” wabo mu Rwanda no kuba bahaye ingagi amazina afite igisobanuro gikomeye. Yavuze ko mu muco nyarwanda, Kwita izina umwana si umuhango” ahubwo ni igikorwa cy’urukundo”.
Uko ingagi ziyongera, yavuze ko pariki nayo yongerwa ari nayo mpamvu leta yiyemeje kwagura pariki, aho yavuze ko bizanagira ingaruka nziza ku iterambere ry’abaturage baturiye pariki.
Guverinoma irabashishikariza gukomeza kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bikikije pariki ndetse
Yabwiye abaturage b’Akarere ka Musanze ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese. Ni muri urwo rwego hari gahunda yo kwagura pariki, tubasaba gukomeza kugira uruhare muri iyo pariki kuko bizafasha ingagi zacu gukomeza kubaho neza.”
13:30: Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Jean-Guy Afrika, ni we uhawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Avuze ko Kwita Izina ari ishema ry’igihugu, kuko bifasha mu gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo.
Yavuze ko “imishinga ifite agaciro ka miliyari 18 Frw, yazanye amashuri, amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo. Ibi bikorwa bigabanya amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa kandi bituma kubungabunga ibidukikije bifasha abaturage mu mibereho myiza”.
Yavuze ko kuva Kwita Izina byatangira, abana b’ingagi 438 bamaze guhabwa amazina. Yavuze ko byatangiye ari igikorwa gikorwa n’abita ku nyamaswa ariko ubu byahindutse igikorwa mpuzamahanga.
Abandi bahaye izina abana b’ingagi
- Khaby Lame ahaye izina umwana w’ingagi “Ogera”
Princess Ingeborg Zu Schleswig-Holstein: Yise ingagi izina rya "Burere" - HH Tunku AliRedhauddin Ibni Tuanku Muhriz: Yise ingagi izina rya ’Ntarungu’
- Professor Senait Fisseha: Yise ingagi izina rya "Mwizerwa"
- Dr. Sang-Hyup Kim: Yise ingagi izina rya "Impuguke"
- David S. Marriott: Yise ingagi izina rya "Rugwiro"
- Dr. Yin Ye: Yise umwana w’ingagi izina rya “Tekana”
- Charlie & Caroline Mayhew: Bise ingagi izina rya “Ntavogerwa”
- Claver Ntoyinkima: Yise ingagi izina rya “Nyunganizi”
- Michael Bay: Yise ingagi izina rya "Umurage"
- Michelle Yeoh: Yise ingagi izina rya "Rwogere"
- Jean Todt: Yise ingagi izina rya “Ruvugiro”
- Matthew Harris: Yise ingagi izina rya “Mwungeri”
- Khadja Nin: Yise ingagi izina rya “Garuka”
- Mathieu Flamini: Yise ingagi izina rya “Rubuga”
- Laura Kabasomi Kakoma ‘Somi’: Yise ingagi izina rya “Iwacu”
- Yemi Alade: Yise ingagi izina rya “Kundwa”
- Reed Oppenheimer: Yise ingagi izina rya “Tengamara”
- Athanasie Mukabizimungu: Yise ingagi izina rya “Cyubahiro”
- Dr. Edward Hult: Yise ingagi izina rya “Rwandanziza”
- Susan Sinegal: Yise ingagi izina rya “Muvugizi”
- Gagan Gupta: Yise ingagi izina rya “Mpinganzima”
- Camille Rebelo: Yise ingagi izina rya “Rugano”
- Luis Garcia: Yise ingagi izina rya “Iraba”
- Bacary Sagna: Yise ingagi izina rya “Amahumbezi”
- Xi Zhinong: Yise ingagi izina rya “Izere”
- Lee Ehmke: Yise ingagi izina rya “Shyamba”
- Susan Chin: Yise ingagi izina rya “Cyerekezo”
- Javier Pastore: Yise ingagi izina rya “Ganza”
- Ruth Fisher: Yise ingagi izina rya “Inkomoko”
- Vivien Ressler: Yise ingagi izina rya “Higa”
- Niyonzima Jean de Dieu: Yise ingagi izina rya “Terimbere”
Kwita izina biratangiye
- Alliance Umwizerwa, yise umwana w’ingagi wabyawe n’iyitwa Igihembo mu muryango wa Hirwa aho umwana w’ingagi yise yamuhaye izina rya “Mushumba Mwiza."
- Leonard Nsengiyumva na Theogene Bimenyimana, bise abana babyawe n’iyitwa Ishyaka hamwe n’iy’iyikomokaho yitwa Akariza zihuriye mu muryango wa Mutobo. Amazina bahaye aba bana b’ingagi ni “Amahitamo” na Atete.
- Dr. Gaspar Nzayisenga ahaye izina umwana w’ingagi "Unguka".
- Dieudonné Gato ahaye izina umwana w’ingagi "Rufatiro."
- Brenda Umutoni ahaye izina umwana w’ingagi "Tsinda."
- Jean Marie Vianney Zirimwabagabo ahaye izina umwana w’ingagi "Umutoni."
- Naume Mukabarisa ahaye izina umwana w’ingagi "Kwihangana."
11:50: Itorero Mashirika niryo riri gususurutsa abitabiriye uyu muhango mu mukino ugaruka ku byiza byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima
11:40: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, atangiye kugeza ijambo ry’ikaze ku bitabiriye uyu muhango. Atangiye ashimira Umukuru w’Igihugu ku ruhare rwe mu gutuma Pariki itekana bityo ingagi zikabasha kwinjiriza igihugu amadevize.
Ati “Abaturage barashima umushinga mwiza wo kwagura Pariki y’Ibirunga. Umushinga twizera ko uzatuma ubukerarugendo butera imbere…kuba uyu muhango [wo kwita izina] ubera mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ishema ku ntara yacu.”
Yavuze ko abaturage bakomeje kungukira mu nyungu iva mu bukerarugendo, kuko bahabwa inzu, ibikorwaremezo, amatungo, amazi meza n’ibindi.
Yavuze ko imishinga 695 imaze guterwa inkunga binyuze mu bukerarugendo, aho yatanzweho amafaranga arenga miliyari 6 Frw. Ni imishinga yo mu mirenge 12 ituriye pariki.
Yavuze ko abaturage bazakomeza kubungabunga pariki kugira ngo bakomeze kugerwaho n’inyungu iva mu bukerarugendo.
11:30: Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we mushyitsi mukuru muri uyu muhango. Amaze kugera mu Kinigi ahagiye kubera ibi birori.
11:25: Madamu Jeannette Kagame amaze kugera ahagiye kubera uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga ahari kubera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20.#KwitaIzina20 pic.twitter.com/S4nBsLpj6z
— IGIHE (@IGIHE) September 5, 2025
AMAFOTO: Abagiye kwita abana b’ingagi amazina bamaze kugera aho uyu muhango ugiye kubera. Mu mwanya utarambiranye, igikorwa nyir’izina kiratangira
10:50: Bruce Melodie ni we uri gusururutsa abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Saa Moya, Katapila, Ikinyafu, Bado n’izindi nyinshi.
10:40: Ariel Wayz ubwo yasurutsaga abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo zitandukanye. Yari yaserukanye n’ababyinnyi bamufashije gushyushya ibi birori.
Ibyo wamenya ku bagiye kwita izina abana b’ingagi
Michelle Yeoh Todt
Michelle Yeoh Todt ni umukinnyi wa filimi w’icyamamare ukomoka muri Malaysia. Yakinnye muri filimi zamenyekanye cyane nka Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians na Everything Everywhere All at Once yamufashije kwegukana igihembo cya Oscar mu 2023.
Afatwa nk’uwabereye abandi banya-Aziya irembo n’ikiraro mu bijyanye no gukina filimi muri Hollywood ndetse yigeze no gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.
Uretse ibyo gukina filimi, anakorana n’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga uyu mubumbe dutuyeho.
Jean Todt
Todt ni umugabo wa Michelle, akaba Umufaransa wiyeguriye ibijyanye n’amasiganwa y’imodoka aho yanabaye Umuyobozi wa FIA. Ni umuyobozi kandi mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ubuziranenge bw’imihanda ndetse akorana n’Umuryango w’Abibumbye muri ibyo by’umutekano n’ubuziranenge bw’imihanda hirya no hino ku Isi.
By’umihariko azwi nk’uwari umuyobozi w’Ikipe ya Ferrari mu myaka yayo myiza ubwo Michael Schumacher yegukanaga amasiganwa atandukanye ubutitsa. Yanabaye mu itsinda ry’ubuyobozi bwa Formula One n’ubw’ibijyanye na siporo ikorerwa mu binyabiziga mu 2009 kugeza mu 2021.
Dr. Gaspard Nzayisenga
Dr. Gaspard Nzayisenga ni Umunyarwanda uzobereye ibyo kuvura inyamaswa akanaba Umuganga Mukuru ushinzwe kwita ku nyamaswa muri Gorilla Doctors, umushinga uhuriweho na UC Davis na Mountain Gorilla Veterinary.
Kuva ubwo yabyinjiragamo nk’uwimenyereza umwuga mu 2014, yabaye umwe muri 12 b’Abanyafurika bagiye batabara ubuzima bw’inyamaswa harimo n’ingagi zo mu misozi yo mu birunga zabaga ziri mu byago muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda n’ahandi hirya no hino muri Afurika.
David S. Marriott
David S. Marriott ni umushoramari w’Umunyamerika aho kuva mu 2022 ari Chairman w’Inama y’Ubutegetsi ya Marriott International, hoteli mpuzamahanga yafunguye ishami ryayo mu Rwanda.
Ubuzima bwe yabweguriye ibijyanye n’amahoteli by’umwihariko Marriott International akoramo kuva mu 1999 aho yagiye aba mu nshingano zitandukanye zirimo no kuba uwari ushinzwe ibikorwa na serivisi bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akanaba umukozi ushinzwe ibikorwa mu Karere k’Uburasirazuba bwa Amerika.
Susan Chin
Suzan Chin ni Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’Igenamigambi n’Iterambere, akanaba ukuriye ibijyanye no gushushanya imbata z’imishinga muri Wildlife Conservation Society, imirimo amazemo imyaka 43 kuko yayitangiye mu 1982.
Yakoze ku mishinga minini itandukanye irimo uwa Congo Gorilla Forest, Tiger Mountain, Madagascar at the Lion House, binamuhesha ibihembo bitandukanye.
Chin yagiye anafasha mu gushyiraho ibigo bigamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko mu nyamaswa ziba ku gasozi haba mu Rwanda, muri Madagascar, Costa Rica na Belize.
Camille Rebelo
Uyu ni rwiyemezamirimo w’Umunya-Kenya, umwe mu bashinze EcoPlanet Bamboo abereye Umuyobozi Mukuru.
Amaze kugira uruhare mu micungire y’imigano ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 35 ku migabane itandukanye, anafasha mu guhindura ubutaka bwari bwarashaririye muri Amerika y’Amajyepfo na Afurika, bukaba iwabo w’urusobe rw’ibinyabuzima.
Mbere yo gutangiza EcoPlanet Bamboo, yakoze ku mishinga itandukanye ijyanye n’ibyo kubungabunga amashyamba mu bihugu birenga 20 byo hirya no hino ku Isi, muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo.
Alliance Umwizerwa
Alliance Umwizerwa ni Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku ngagi muri Dian Fossey Gorilla Fund muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Akazi ke ka buri munsi karangwa no gukurikirana ingagi, kuzibungabunga n’ibikorwa bigamije ubushakashatsi kuri izi ngagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi.
Sang-Hyup Kim
Sang-Hyup Kim ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere rishyigikira Ibidukikije.
Uyu munya-Koreya y’Epfo yakoze imirimo itandukanye mu myanya yo hejuru muri guverinoma y’igihugu cye harimo no kuba Umunyamabanga mu byerekeye Iterambere rishyigikira Ibidukikije wa Perezida Lee Myung-bak ubwo yayoboraga Koreya y’Epfo.
Yagize uruhare mu gutangiza igenamigambi rya Koreya y’Epfo no gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Ku rwego mpuzamahanga yabaye umujyanama mu Muryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga by’umwihariko mu bijyanye n’ingufu, ibidukikije n’ubukungu.
Reed Oppenheimer
Reed Oppenheimer ni Umuyobozi Mukuru wa Reed Jules Oppenheimer Foundation.
Uyu muryango wa Reed Jules Oppenheimer uzwi mu bikorwa bijyanye n’imibanire y’abantu, ibigamije iterambere ry’ubukungu burambye kandi budaheza no gutera inkunga imishinga by’umwihariko muri Afurika n’ibindi bice by’Isi bikiri mu inzira y’iterambere.
Reed yamenyekanye by’umwihariko mu kurwanya ubusumbane, gushyigikira uburezi, ibigamije kwita ku buzima nk’ubuvuzi ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Athanasie Mukabizimungu
Athanasie Mukabizimungu wavutse mu 1968, ni we watangije Koperative Imbereheza akaba anayibereye Umuyobozi w’Icyubahiro.
Ni koperative ifite umwihariko w’ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abagore n’urubyiruko by’umwihariko mu gace ka Gahunga mu Karere ka Musanze, aho we n’umuryango we bimukiye bavuye i Kigali mu rwego rwo kurushaho gushyira imbaraga muri ibi bikorwa yiyeguriye.
Yibanda ku buhinzi bukorwa mu buryo bugezweho n’indi mirimo ibyara inyungu, kwizigamira, kongerera abagore ubushobozi no gufasha ingo zituriye Pariki y’Ibirunga kubaka ibigega byo gufata amazi y’imvura ku buryo kujya kuvoma muri pariki byahindutse amateka binyuze muri uku kwiyemeza kwita ku iterambere ry’icyaro.
Javier Pastore
Javier Pastore ni umunya-Argentine wamenyekanye ubwo yakinaga umupira w’amaguru mu bo hagati bakina basatira izamu mu Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa.
Yemi Alade
Izina rya Yemi Alade si rishya ku bakunzi b’umuziki by’umwihariko mu njyana ya Afropop na R&B.
Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, yavutse mu 1989, ariko amenyekana byihariye mu 2014 ubwo yasohoraga indirimbo “Johnny,” yarebwe n’abarenga miliyoni 175 ku rubuga rwa YouTube.
Yarushijeho kumenyekanya mu ndirimbo zitandukanye zo ku rwego mpuzamahanga zirimo izo yahuriyemo n’abandi bahanzi b’ibihangange nka Angélique Kidjo na Rick Ross.
10:15: Abahanzi batandukanye bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango. Mu bageze ku rubyiniro harimo Eric Senderi, Kivumbi King, Ariel Wayz na Chriss Eazy
Abahanzi batandukanye bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango. Mu bageze ku rubyiniro harimo Eric Senderi, Kivumbi King, Ariel Wayz na Chriss Eazy
Amafoto: Kwizera Herve



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!