Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa asanzwe akora cyo “Kwegera Abaturage”. Ni igikorwa cyabereye muri BK Arena, cyagombaga kubera mu Karere ka Kicukiro i Gahanga ariko kikimurwa kubera ikirere.
Abaturage barenga ibihumbi umunani nibo bateraniye muri BK Arena, bumva impanuro za Perezida Kagame ndetse bamugezaho n’ibyifuzo byiganjemo kumubwira uburyo bamukunda.
Perezida Kagame yagarutse cyane ku Bubiligi, avuga ko u Rwanda rwiteguye guhangana nabwo asaba n’Abanyarwanda kwitegura ntibagire ubwoba, bakabaho nk’Abanyarwanda aho gushaka kubaho nk’abandi.
Ati “Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane, turaza guhangana nabo. Ndavuga abo birirwa batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe aba batunanira?
Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa, bakaduha amahoro, ariko ubwo ndabivuga mbateguza, ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo, ko bakwiririye kuba bo, kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, rwose tukabiyuhagira.”
Iyi gahunda yaherukaga mu 2022 ubwo Umukuru w’Igihugu yasuye abaturage bo mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’Igihugu. Icyo gihe yasuye uturere turimo Ruhango, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe.
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
13:40: Igikorwa cyaberaga muri BK Arena kirasojwe. Nyuma yo kwakira ibitekerezo by’abaturage, hakurikiyeho gusabana hagati y’abaturage na Perezida Kagame mu mbyino zitandukanye.

















13:45: Sheikh Sindayigaya Musa yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’ubumwe bw’abanyarwanda, ku bw’igihugu giha uburenganzira buri wese n’umutekano. Yashimye Umukuru w’Igihugu ku bugenzuzi bwakozwe mu matorero, avuga ko hari insengero n’imisigiti bimaze kuzuza ibisabwa, asaba ko zazasurwa zikaba zafungurwa.






13:20: DJ Ira yashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu uburyo buha amahirwe abana b’abanyamahanga n’uburyo buha amahirwe abakobwa bagatera imbere.
Yabwiye Perezida Kagame ati “ Igihugu nakiboneyemo umugisha mu buryo budasanzwe. Tujya duhurira ahantu henshi, kariya kaziki mujya mubyina ndi mu bakubyinisha.”
Yasabye Umukuru w’Igihugu ubwenegihugu, avuga ko yifuza kuba “Umunyarwandakazi” nkibera “uwanyu”.
Perezida Kagame yamusubije ati “ndabikwemereye” avuga ko ibisigaye ari ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa, ati “nakubwira iki”.








13:10: Perezida Kagame atangiye kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa. Evariste Murwanashyaka, ni umwe rubyiruko wahawe umwanya ngo atange igitekerezo. Yavuze ko urubyiruko rubabajwe n’ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera mu karere, avuga ko afite impungenge ku kibazo akarere gafite, gikomeje kototera u Rwanda kubera ingengabitekerezo, abaza Umukuru w’Igihugu uko abona bizarangira.
Perezida Kagame yamusubije ati “Ikibazo nubwo gikomeye, kizagira uburyo kirangira…wenda buri wese ntazabona 100% icyo yifuza ariko hazabaho ko buri wese azagira icyo avanamo yari akwiriye.”
Perezida Kagame yavuze ko aho ibintu bigeze ubu, imbaraga izo izo zose wakoresha kugira ngo ubone igisubizo, bidashoboka. Ati “Iyo biza kuba bishoboka ntabwo ibice byo muri Congo byo mu Burasirazuba byafashwe, bitakirimo ubutegetsi bwa leta, ntibiba byarashobotse. Byari bikwiriye kuba byereka abashaka gukoresha imbaraga kugera ku gisubizo bifuza ko bidashoboka…ni yo mpamvu abantu bazagaruka mu buryo bwo kumvikana. Ni yo nzira iriho.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bitazasubira, harimo ko Interahamwe n’indi mitwe izongera kwisuganyiriza ku mipaka y’igihugu. Ati “ Ntibizasubira.. Ni ho turi ubu. Interahamwe kongera kwiyubaka zigafashwa na leta n’abandi bashaka kuzikoresha ngo batere u Rwanda…icyo gisa n’icyabonye umuti.”







Igice cya kabiri cy’ibiganiro kiratangiye. Hakurikiyeho umwanya w’ibibazo n’ibisubizo
12:30: Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bukomeje kotsa igitutu ibihugu bimwe na bimwe ngo bifatire u Rwanda ibihano kugera n’aho ibyo bihugu bibikora bitazi n’impamvu yabyo.
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kandi ko rudashobora kwicwa n’ibihano, ati “Ubu buracya twapfuye kuba ibihano? [...] N’abariya bafite uruhare mu bibazo, nibo basaba ibihano? Wabaza uti ni iyihe mpamvu y’ibi bihano? Bati ntabwo tubizi ariko u Bubiligi bwatubwiye ngo dufate ibihano”.
Yakomeje agira ati “Iyo umuntu ashaka kukwica ubigenza ute?... Ngo iyo bagukubise ku musaya umwe harya ngo urahindura? Ibyo ntabyo ndimo, mumbabarire munyumve, ntawe mbisabye. Nunkubita ku musaya umwe, nugira amahirwe urasigara uri muzima. Njye iyo ni yo dini yanjye. Ndakubita n’ahandi hose.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Nta kibi gishobora kutubaho ubu, kiruta icyatubayeho. Ni yo mpamvu mudakwiriye kugira ubwoba. Niba utinya gupfa, ubwoba burabigukiza?”











12:15: Ntabwo dushaka kuba Ababiligi - Perezida Kagame avuga ku bibazo u Bubiligi buteza u Rwanda
“Twebwe twicaye aha tugateranirwaho n’isi yose? Ibyo ntibikwiriye kuba bitera isoni abantu bamwe? Baturetse ko dushaka kubaho uko dushaka kubaho, baduhaye amahoro? Tugiye kuzira ko tungana nabo ariko ko bo bafite ahandi bavugira haturuta?”
“Baduhereye kera, na mbere y’iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu atakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza mpaka.”
“Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane, turaza guhangana nabo. Ndavuga abo birirwa batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe aba batunanira? Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa, bakaduha amahoro, ariko ubwo ndabivuga mbateguza, ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo, ko bakwiririye kuba bo, kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, rwose tukabiyuhagira.”



- Gakwerere yishe abantu - Perezida Kagame avuga ku ba FDLR baherutse gufatwa
Gakwerere yishe abantu, yishe abavandimwe, yishe Abanyarwanda ariko si we gusa, ni uko ariwe wafashwe gusa, abandi baguye ku rugamba. Abo bantu, byaragiye iyo uvuze FDLR, uvuze Interahamwe, bakavuga ngo abo muvuga ni bangahe? Ushaka ko baba bangahe?”
“Gakwerere uriya wafashwe, n’abo bari kumwe bataye ubuzima bwabo n’abari mu mashyamba, wamubaramo abantu benshi kuko ni ingengabitekerezo yo kwicana, ndetse bagiye hariya bagakurikiza n’ubuyobozi bumwe bwo muri Congo bukayiririmba ku maradio, bakica abantu ku manywa y’ihangu, aho za Goma… ariko bajya kuvuga abo bandi bavuga ngo bemera uburenganzira bwa muntu, bemera uburenganzira bwa bamwe ariko ubw’abandi bakwiriye gupfa, ukabona ko wanshyira muri abo nkabyemera? Washyira abantu mu bagomba gupfa bakabyemera? Byose ko ari ugupfa, napfa ndwana nawe.”


12:03: Perezida Kagame yagarutse ku ntambara ya Congo
Ati “Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo. Iyi ntambara ifite inkomoko igenda ikagaruka kuri ayo mateka maze kuvuga.”
“Abantu bitwa Abanyarwanda, bamwe bagiye bisanga hakurya y’imipaka tuzi ubu y’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo. Ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Kisoro muri Uganda, ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Masisi, muri za Rutshuru na hehe.”
“Ntabwo ari u Rwanda rwabajyanyeyo. Kugira ngo rero, aho bisanze, abo muri ibyo bihugu babe babwira abantu ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri, mu Rwanda, niba ushaka kubikora, birukanane n’ubutaka bwabo. Ariko niba ushaka amahoro, ugomba guha abantu uburenganzira bwabo, iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo baraburwanira. Ni wa muriro navugaga…iyo uje kubikururamo u Rwanda, twagira dute? Turahangana nawe.”
U Bubiligi bwishe u Rwanda - Perezida Kagame
“Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda, kakarucamo ibice ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanganiriza. U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica…twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihangiriza n’ubu.
12:00: Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi y’u Rwanda yagizwemo uruhare n’amahanga n’ubu akomeje kuzonga igihugu.
Ati “Muribuka abacu twatakaje, ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda, kandi bagize uruhare runini ndetse ruruta urw’Abanyarwanda... ni bo abo ngabo n’uyu munsi bakidukurikirana, bakitubuza amahwemo, ndetse banakuziza ko uva ha handi, udapfuye ntukire. Ibyo bakabikuziza kuko wavuye muri wa mwanya bagushyizemo wo kudapfa ntukire, ibyo ukagomba kubyishyura ndetse bagashaka kukwereka ko bagomba kugusubiza aho ngaho.
– “Amateka yacu aragoye, uwo wita inshuti kukwica ntacyo bimutwaye”
Perezida Kagame yagize ati “ Amateka yacu aragoye ku buryo abo wita inshuti, bamwe mwita abafatanyabikorwa, ku ruhande rumwe, baguhesha ukuboko kumwe, bakakwambura bakoresheje ukundi kuboko. Impamvu nayo ni ukugira ngo ugume muri ayo, ntupfuye, ntukize, baguhorane batyo… ariko ndetse ubemereye ukarangaraho gato no gupfa ntacyo bibatwaye. Ibi mvuga n’ubundi tujya tubiganira, ni ukuri utarabona ubuhamya ubwo ntabwo azi isi uko iteye.”
– Nda ndambara
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruhora mu rugamba rutandukanye, ariko ko uko byagenda kose “Nda ndambara”
Ati “Reka mpere ku bya mbere by’ibanze, ari ibijyanye n’amajyambere, ibikorwaremezo…ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ari ibijyanye no gufasha abatishoboye kugira ngo nabo bishobore, tugendere hamwe, ari ibijyanye n’imibanire yacu n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere, yaba amahanga yandi, ibyo byose, navuga ko mubifitemo uruhare, byagiye bitera imbere ku buryo budasanzwe. Ndabibashimira cyane.”





11:40: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku baturage bateraniye muri BK Arena, avuga ko yifuzaga ko hitabira abaturage benshi ariko ko bitakunze kubera ibihe by’imvura.
Ati “Nari nifuje ko twahura nk’ubushize turi mu gihe cy’amatora, abaturage benshi bakaza nkabona umwanya wo kubasuhuza, kubashimira ariko bitewe n’igihe cy’imvura nabonye ko bitaba byiza kongera gushyira hamwe abantu ibihumbi 200, 300, 400 … ni yo mpamvu twahisemo guhamagara abantu bake n’abandi bahagarariye uturere bari hano.”

11:30: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamaze kugera muri BK Arena ahari kubera iki gikorwa. Bakiranywe urugwiro rwinshi, ndetse abaturage bose bahuriza hamwe babwira Perezida Kagame bati “ni wowe, ni wowe”.


11:15: Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Sandrine Isheja Butera, ni we musangiza w’amagambo muri iki gikorwa


10:50: Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu n’izindi zirimo iz’abikorera bari muri BK Arena biteguye kuganira na Perezida Kagame muri gahunda ye yo kwegera abaturage.











10:40: Abahanzi batandukanye barimo Butera Knowless na King James ni bo batangiye gususurutsa abitabiriye iki gikorwa. Indirimbo zirimo ‘Ganyobwe’ ni zimwe mu zashimishije abantu.










– Hagati aho imyanya hafi ya yose ya BK Arena yamaze kuzura ku buryo mu masaha make umushyitsi mukuru araba ahageze, igikorwa nyir’izina kigatangira.




















Ubwo abantu b’ingeri zitandukanye bageraga kuri BK Arena













Amafoto: Herve Kwizera
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!